AmakuruImyidagaduro

Kwiherezo Igikombe Cyabonye Nyiracyo – Urutozi Challenge Dance Competition 2023

Nyuma y’igihe kirerkire hategerejwe umunsi usoza Irushanwa ry’amatsinda y’ababyinnyi Urutozi Challenge Dance Competition ikiciro cya 2, Itsinda African Mirror birangiye riryegukanye ku manota 99%, naho KTY iza ku mwanya 2 n’amanota 98.3 haheruka YDM ku mwanya wa 3.

Ni ibirori byabaye kuruyu wa 30 Werurwe 2024 muri Mundi Center iherereye Rwandex.

Nkuko bisanzwe abafana b’amatsinda yose bari babukereye, Ababyinnyi bamaze kugera kure hano mu Rwanda nabo bari bitabiriye harimo nka Titi Brown yewe n’abandi, Kuruhande rw’abayobozi n’abafatanyabikorwa hitabiriye umuvugizi wa polisi mu mujyi wa Kiigali CIP Twajamahoro Sylvester ndetse n’umuyobozi w’inama y’igihugu y’abahanzi Marie France Niragire hamwe n’umuterankunga Skol Rwanda.

Ijambo umuvugizi wa polisi mu mujyi wa Kigali yagejeje ku rubyiruko yarwibukije kwirinda ibiyobwenge aho biva bikagera, avuga kuri gahunda ya Tunywe Less, ndetse n’ibihano bifatirwa umuntu w’afatankwe ibiyobyabwenge.

CIP Twajamahoro Ati. “Rubyiruko mwitondere ibiyobyabwenge kuko byangiza ejo hazaza hanyuma kandi ni mwe Rwanda rwejo, niyo mpamvu kurubu hashyizweho ingamba zikarishye ku muntu ufatankwe ibiyobyabwenge, ubu itegeko rishya rivugako ufatankwe ibiyobyabwenge afungwa burundu.”

Akomeza avuga ko ubaye unywa ibiyobyabwenge utashobora ku byina neza kuko bigira ingaruka mbi mu mubiri kandi mu gihe ufunze kubera ibiyobyabwenge ntago washobora kwizihiza no kunezerwa nkuko muraha uyu munsi ni byiza rero ko ibiyobyabwenge mwabigendera kure.

Umuyobozi w’inama y’Igihugu y’Abahanzi Marie France Niragire, mu nteruro imwe yagize Ati. “Aba bahanzi ni bato mu myaka ariko mu mpano ni bakuru, ibi bikaba bitanga ikizere ko mu myaka irimbere mu Rwanda imbyino nyamahanga (Modern Dance) zizaba zigeze kuyindi ntera.”

Niragire Marie France, Umuyobozi w’ Inama y’ Igihugu y’ Abahanzi avuga ko kubyina ari nabyo ari ubuhanzi

Marie France akomeza ashimira Inzu y’Imideli ariyo Urutozi Gakondo yateguye aya marushanwa kugira ngo babashe guteza imbere urubyiruko rw’ababyinnyi ndetse n’impano zabo muri rusange.

Ati. “Ntago ari buri wese ushobora gutegura igikorwa nkiki, kuko guhuriza abana bato nkaba hamwe bituma batabona umwanya wo kuba bajya mubishuko nko gukoresha ibiyobyabwenge ndetse n’ibindi niyo mpamvu dushimira Urutozi Gakondo byimazeyo kuko hari itafari barigushyiraho mu guteza imbere ubuhanzi no kubaka urubyiruko rwejo hazaza rufite ireme.”

Umuyobozi w’ Urutozi Gakondo ariwe Joseph Nzaramba, avuga ko ku nshuro ya 3 yiri rushanwa rizaba ari mpuzamahanga kuko hari amatsinda azaturuka hirwa no hino mu bihugu by’ Afurika.

Nzaramba Joseph, Umuyobozi w’ Urutozi Gakondo

Nzaramba Joseph Ati. “Urutozi Challenge Dance Competition edition 3 izatangira muri Nyakanga, aho tuzahera mu Ntara zose ubundi izi zamutse zigahurira muri ½ (semifinal) mu Ntara imwe izaba yateganyijwe ubundi noneho finale nyamukuru ikabera I Kigali.”

Akomeza avuga kubera ubwinshi bwabitabira irushanwa bugenda bwiyongera arinako nabo barushaho gushaka abaterankunga bisumbuyeho kugirango ubutaha iri rushanwa rizabere byibuze mu Ntare Arena cyangwa se BK Arena.

Mugusoza Nzaramba Joseph Yashimiye abafatanyabikorwa batandukanye bagize uruhare muri rino rushanwa byumwihariko Skol Rwanda, Cyber Rwanda hamwe na Mundi Center.

Itsinda ryabaye iryambere ariryo African Mirror ryegukanye miliyoni 1 naho KTY yabaye iyakabiri yegukana ibihumbi 500Frw, ku mwanya wa gatatu haza YDM n’amafaranga ibihumbi 300Frw.

KTY bari bambaye imwenda yagisirikare
Titi Brown nawe Numwe mu baje kwihera ijisho iri rushanwa

By: Bertrand Munyazikwiye

Loading