#Kwibuka 26: Hatangijwe icyumweru cyo kwibuka aba siportif bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Guhera kuri uyu wa Mbere tariki 01 Kamena 2020, Minisiteri ya Siporo “MINISPORTS” ifatanyije na Komite Olempike y’u Rwanda ndetse n’amashyirahamwe yose y’imikino mu Rwanda batangiye icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 26 abari mu muryango mugari wa siporo (aba siportif) bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Umuhango wo gutangiza iki cyumweru wabereye ku rwibutso Jenoside rwa Kigali ku Gisozi aho Minisitiri muri MINISPORTS ari kumwe na Visi Perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda n’abahagarariye amashyiramwe y’imikino itandukanye mu Rwanda bakoze igikorwa cyo kunamira no gushyira indabo ku mva zishyinguyemo abatutsi basaga ibihumbi 250.
Ubusanzwe iki gikorwa cyo kwibuka abari mu muryango mugari wa siporo cyakorwaga hategurwa amarushanwa atandukanye aho buri shyirahamwe ryateguraga irushanwa hamwe na hamwe bagatumira n’amakipe yo mu bihugu byo hanze.
Kubera icyorezo cya Koronavirusi kibasiye Isi muri iyi minsi aya marushanwa ubusanzwe aba mu ntangiriro za Kamena buri mwaka ntabwo akibaye.
Minisitiri wa Siporo “MINISPORTS”, Munyangaju Aurore Mimosa nyuma yo gutangiza iki gikorwa yavuze ko iyi ari gahunda yo kwibuka muri rusange abazize Jenoside yakorewe abatutsi by’umwihariko abari mu muryango mugari wa siporo ni kuvuga abakinnyi, abatoza, abayobozi n’abakunzi b’imikino muri rusange.
Yakomeje avuga ko iki gikorwa ubundi cyajyaga kinyura mu marushanwa atandukanye ariko uyu mwaka bitazakunda kubera icyorezo cya COVID-19.
Yagize ati : “ Kubera COVID-19 nta mikino izaba kuko yagomba kuba muri uku kwezi kandi ntibyashoboka. Iki cyumweru hateganyijwe ibiganiro bigamije gushishikariza Abanyarwanda kwibuka no kugira uruhare mu kurwanya ingengabitekerezo ishobora kudusubiza mu mateka twavuyemo.”
Minisitiri Munyangaju yibukije ko ubundi indagagaciro z’aba sportif ari amahoro, ubumwe, urukundo, ishyaka n’ubutwari.
Nyirishema Richard usanzwe ari Visi Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda “FERWABA” akaba ari we ukuriye Komite yari ishinzwe gutegura irushanwa ryo kwibuka yavuze ko uyu mwaka bahisemo kubikora muri ubu buryo kuko bitari gushoboka ko amarushanwa yari asanzwe ategurwa aba. Yakomeje avuga ko bateguye uburyo bazatanga ibiganiro binyuze ku bitangazamakuru bitandukanye.
Biteganyijwe ko hazaba ibiganiro bibiri harimo ikizatangwa tariki 02 Kamena 2020 ndetse n’ikizatangwa ku munsi wa nyuma tariki 06 Kamena 2020. Uretse ibi biganiro ariko hari n’utumwa butandukanye buzanyuzwa ku mbuga nkoranyambaga.
Src:ImvahoNshya