kuvuga imivugo n’ibyo byatumye ava mu muhanda pasifique.
Musabyimana zawadi pasifique uherereye mu karere ka Musanze mu Murenge wa muhoza Ahamagarira urubyiruko mukwitinyuka bahanga udushya mu impano bifitemo.
Pasifique umaze imyaka 13 atuye mu Akarere ka Musanze kurubu uhakorera umwuga w’ubugeni ndetse n’ubusizi, arashishikariza abari n’abategarugori mukwitinyuka n’abo biga akazi kabagirira akamaro.Pasifique aganira n’ikinyamakuru Imena yagize Ati,”Nshimira Imana yankuye mu muhanda kuko nari babana bitaga rwanda rwejo bararaga musi yibiraro bakunze kwita marine.”
Yongeyeho ko ubwo yabaga mu muhanda yagize amahirwe abagiraneza bamufashije kuvamo bakamujyana ku murera ndetse bakanamushyira mu ishuri,akaba ariho yatangiye kwiyumvamo impano ikomeye yo guhanga ubwo yabitangiye yiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza bikamuhesha amahirwe yo kuzajya yiga atishyuye kuko ibigo yigagaho iyo bajyaga mu marushanwa yabiserukiraga agatsinda agatahana ibihembo byambere bityo bigatuma agira amahirwe yokwiga atishyuye.Pasifique ashimira abamukuye mu muhanda bakamwereka Impuhwe zakibyeyi kuko aribo batumye aba uwo ariwe ubu.
Aho yagize Ati,”Ndasaba abana bo mu muhanda kumva ko nabo bashobora kwirwanaho bakava mubuzima bukakaye barimo kuko ariyo nkingi yamwamba .”Yongeyeho ko nabo bafite impano kuko abenshi yabibabonagaho aho bararaga baririmba babuze ibitotsi cyangwa babuze ibyo kurya mugihe babaga bashonje badafite aho babikura.
Pasifique akomeza aganira n’ikinyamakuru IMENA akibwira impano afite aho yagize Ati”,mfite impano yokuvuga ibisigo ,nzikwandika imivugo nzikubyina,nzi gusubiramo n’indirimbo zabandi bahanzi.”Yongeyeho ko avuga ibisigo mugihe habayeho kwibuka jonoside yakorewe abatutsi1994,
Akaba no muri bamwe mu karere ka Musanze bigirira ikizere nawe akavuga ibisigo bitangira ibirori byo kwita izina abana bingagi .Ndetse akaba anabasha no kuririmba mu mahoteli ashimisha abakiriya ,Ibyo byose akaba abicyesha leta yacu idahwema kumugirora ikizere anakangurira abari n’abategarugori mukwitinyuka kuko nabo bashoboye.
By:Uwamaliya Florence