Kunshuro ya11 Abavuzi Gakondo bo Mu Rwanda bizihiza umunsi ny’Afurika wabo
Abagize ihuriro ry’Abavuzi Gakondo mu RwandaAGA Rwanda Network, baturutse mu muturere tugize igihugu hose, Baje kwizihiza ,Umunsi mukuru Nyafurika w’Ubuvuzi gakondo , uwo muhango wabereye kuri Stade ya Kigali Nyamirambo ku wa 31 Kanama 2022, bagamije ahanini gukomeza guteza imbere no gushyigikira umwuga wabo bakesha abakurambere bakomokaho nk’uko babisobanura .
Uwimana Beatha, umuyobozi Mukuru by’agateganyo mu Rwanda w’ AGA Rwanda Network, agaragaza imibabo nimigambi y’imyaka ishize igera kuri 11, Abakuru b’Ibihugu by’Afurika bifuje ko ubuvuzi gakondo bwahabwa umwanya muri Afurika hose, bitewe n’ahanini n’uburyo bwunganira ubwa kizungu, abantu bagakira indwara hifashishijwe ibimera n’ubundi buhanga karemano abavuzi gakondo bifashisha.
Ati “mu bisanzwe ubuvuzi gakondo bwatangiranye n’iremwa rya muntu kubera ko ubuzima umuntu yabagamo yivurishaga ibimera byabonekaga mu ishyamba,”
Yongeyeho ko habagamo n’ubundi bwenge bagiye bunguka kubera abakura mbere bagendaga ba bubereka mugihe bababa bagiye gusoroma umuti bababereka amasaha bawusoromeramo yewe nigihe bavurira.
Yakomeje ashimira cyane Abayobozi bo muri Afurika no mu gihugu cyacu by’umwihariko, uburyo bahaye agaciro ubuvuzi gakondo.Uwimana yanasabye abavuzi gakondo gukomeza kurangwa n’ukuri. Nubushishozi kugirango bajye bavura babanjije kubaza ababagana ko bavuye mu kwipimisha kubaganga bakizungu kandi bakababaza ko bafite n’ubwisungane mu kwivuza kugirango nibabona indwara icyeneye gucishwa mucyuma bajye babona uko babohereza kugirango batazavaho bavura indwara itariyo bakaba bahasiga ubuzima.
Ntakontagize Florence n’Umunyamabana Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabanda ari nawo Murenge umunsi mukuru wabereyemo, ashima cyane uruhare rw’ abavuzi gakondo bagira mu kunganira ubuvuzi bwa kizungu, bityo asaba abavuzi gakondo bakwiye kwirinda amakimbirane nk’amaze iminsi avugwa mu ihuriro ryabo, ahubwo bakajya bagisha inama Ubuyobozi n’izindi nzego zibishinzwe kugira ngo zibibafashe.
Yongeyeho ko ,anabashimira umusanzu batanze bitanga mu kugurira abatishoboye bu murenge wabo mukugirango nabo bazabone uburyo bwokuzajya babasha kivuza mugihe barwaye.
By:Uwamaliya Florence