Kubura ubushake bwo gutera akabariro ku bagore,intandaro y’umwiryane mu miryango
Kutagira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina mu ndimi z’amahanga byitwa ‘frigidite’ ni ikibazo kitoroshye kuko bituma benshi babaho mu buzima bubashaririye kuko uretse no kuba abagabo babibaziza na nyirubwite bimutera ipfunwe akumva ko atameze nk’abandi.
Nubwo hari bamwe bashobora kumva ko iki kibazo kidakanganye burya ngo ijoro ribara uwariraye.Abavuzi bakira abagore bafite ibi bibazo bahamya ko biri mu bisenya ingo zimwe na zimwe na ho izindi zikabaho mu kwihambira.
Kutagira ubushake ku mugore ni iki?
Kugira ngo byumvikane neza abahanga basobanura ko kutagira ubushake bwo gutera akabariro ku bagore wabifata nk’uburemba ku bagabo, ni ukuvuga ko ari igihe umugore aba atagira ubushake (desir sexuel) bw’imibonano mpuzabitsina yanayikora,ntagire icyo yumva ndetse ntagere no kubyishimo(orgasme)bikamera nk’aho ntacyo akoze.
Gusa ku bagore icyo gihe gishobora kurangira cyangwa se agakira akongera kuba muzima igihe icyabiteraga kivuyeho mu gihe ku bagabo bo uburemba atari benshi bukira.
Ni iki gitera umugore kutagira ubushake bw’imibonano?
Indwara yo kutagira ubushake bw’imibonano mpuzabitsina ku bagore ngo ishobora guterwa n’impamvu zitandukanye harimo uburwayi nka diyabete,indwara z’umutima no gucura (menopause).
Ishobora kandi guterwa n’ihungabana umuntu yahuye na ryo, kwiheba gukabije, gufatwa ku ngufu,ugutandukana kw’ababyeyi bawe bikakwangisha imibonano, imisemburo itameze neza mu mubiri, ingaruka z’imiti umuntu aba yaranyoye, kumara igihe kirekire udakora imibonano n’ibindi.
Nyuma yo kuganira n’abantu batandukanye bakagaragaza ko iyi ndwara abantu benshi bayivuriza mu bavuzi gakondo no mu bavuzi bakoresha uburyo bw’umwimerere kurenza uko bagana amavuriro asanzwe ya kizungu, twegereye abakora muri ubwo buvuzi tubabaza umubare wabo bakira ndetse n’uburyo iyi ndwara bayivura.
Ndayisenga Gabriel,inzobere mu buvuzi bushingiye ku mwimerere w’ibimera bikomoka mu burasirazuba bw’Isi cyane cyane ubw’Abashinwa (Fukang Health Care) ukorera mu mujyi wa Kigali, yatangaje ko mu bantu 100 bakira baje kwivuza ibijyanye n’imyororokere 20% muri bo baba ari abagore bafite ikibazo cyo kutagira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina.
Ati “Ikibazo cyo kudashaka imibonano mpuzabitsina kiriho kuko tubibonera mu mibare yabo twakira. Hari uwo muganira akakubwira ko yafashwe ku ngufu akabizinukwa, hari uwo usanga yarabitewe n’imiti afata,imisemburo mike mu mubiri;buri wese avurwa ukwe gusa abenshi baba bakeneye ubujyana kurenza uko bakenera imiti.”
Ndayisenga avuga ko hari n’abo usanga ikibazo kigomba kuganirizwa abagabo babo kurenza uko kuganirizwa abagore.
Ati “Hari n’ubwo usanga umugore atagira ubushake bw’imibonano mpuzabitsina bitewe n’umugabo umufata ku ngufu,umubuza amahoro,umukubita n’ibindi. Bene abo turabahamagara tukabaganiriza kandi twabonye bitanga umusaruro mwiza.”
Nyakarundi Samuel, Umuyobozi w’Ivuriro Zirumuze Clinic rivura mu buryo bw’umwimerere na we yatangaje ko mu bagore 100 bakira ku kwezi,37 baba bataka ikibazo cyo kutagira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina.
Ati “Icyo kibazo kiriho rwose mu bagore kandi giteye inkeke kuko burya gutera akabariro biri mu bituma urugo rukomera cyangwa se abashakanye bakarambana.
Ni izihe ngaruka zo kutagira ubushake bw’imibonano mpuzabitsina ku muryango?
Ndayisenga avuga ko ingaruka ari nyinshi kandi bafite ubuhamya bw’abo zasenyeye ingo.
Ati “Ingaruka zo kuba umugore adasha imibibonano ndetse yanayikora ntagire uburyohe yumva ngo yishimane nuwo barimo kuyikorana bisenya ingo, nta rukundo mu muryango, bamwe baratandukana, abandi bagacana inyuma, bitera bagore kwiheba akumva ko atameze nk’abandi, ni nyinshi pe.”
Uwihirwe (amazina yahinduwe) ni umubyeyi w’imyaka 36 afite abana babiri akaba atuye mu murenge wa Gitega mu karere ka Nyarugenge, aganira na IGIHE yatangaje uko yafashwe n’iyo ndwara.
Ati “Kutagira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina byamfashe mu kwa mbere 2015 nkimara kubyara umwana wanjye wa kabiri.
Umugabo yankoragaho nkumva anteye umujinya nkarakara ariko nkashinyiriza kugira ngo akore ibyo akora andeke.Byatumye ntangira gushwana na we,bigera aho aranta akajya agenda akongera akagaruka mu rugo na n’ubu ni uko tubanye. Ubu rero nibwo nkiza hano sinzi niba bazamvura ariko hari abandi bagore bahivurije bahandangiye ko bo byaciyemo.”
Ku bijyanye n’imiti ikoreshwa mu kuvura iyi ndwara abaganga bavura mu buryo bw’umwimerere twaganiriye batangaje ko imiti yabo ari ibanga gusa ngo iyo miti ijyana n’ubujyanama ku mirire no gukora siporo ku buryo umubiri wongera ugakora neza ubwo bushake bukaboneka.