Koronavirusi: Prof. Shyaka yavuze ku bana bo mu muhanda batabona uwo basaba
Nyuma y’uko Abanyarwanda bose basabwe kuguma mu rugo, ababishoboye bakahakomereza n’akazi mu gihe kingana n’ibyumweru 2 bishobora no kurenga hagamijwe kwirinda icyorezo cya Koronavirusi, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof. Shyaka Anastase yagaragaje ibyiyumviro bye ku bana bo mu muhanda bamenyerewe kenshi ku izina rya mayibobo.
Ibyo yabigaragaje mu gihe yasubizaga ikibazo kijyanye n’uko ubuzima bwabo bana buza kumera mu gihe abajyaga babagoboka bakabafasha (abahisi n’abagenzi) bahawe amabwiriza y’uko bagomba kuguma mu rugo muri iki gihe igihugu kihanganye n’icyorezo cya koromavirusi.
Prof. Shyaka ati: “Imihanda ntibyara, abana bagomba kuba mu miryango. Twifuza kubamenya no kubona aho baba mu mihanda bagashakirwa igisubizo, imihanda n’inzira byacu ntibigomba kugira abana. Nta munyarwanda, nta mwana w’u Rwanda wari ukwiye kuba atekereza ko ubuzima bwe buzaba ku mihanda akahakurira akaba ari naho arererwa”.
Min. Prof. Shyaka yizeza ko hamwe n’inzego zose zifatanyije zahagurukiye icyo kibazo ngo zirebe uburyo cyakemurwa burundu.
Nk’uko abigarukaho asubiza niba abo bana nabo bazagumishwa mu mihanda cyangwa mu biraro bararamo cyane ko hari n’impungenge z’uko hari ababahaga ubufasha bashobora kubasigira icyo cyorezo ugasanga baragikwirakwizanya hagati yabo, Prof. Shyaka akomeza avuga ko atababazwa no kuba ababahaga ubwo bufasha batakijya ku muhanda kugira ngo abo bana babone ifunguro, ahubwo ababazwa no kuba abana bakiri ku mihanda bidakwiye.
Kuri we ku bufatanye n’izindi nzego asanga abana bagomba kubanza gushakirwa aho baba hanyuma bakanaherwaho bafashwa muri ya gahunda yo kureba abo icyorezo cyasanze batiteguye neza.
Uretse iki kibazo cy’aba bana anakomoza ku bavuga ko bitaboroheye kuguma mu ngo kubera ko barya ari uko bakoze, avuga ko hari ibitagereranywa ngo bishyirwe ku munzani umwe.
Ati, “Niba icyorezo cyaje gisabwa kukirinda ntibikwiye ko hari uvuga ko atabashije kubahiriza ibisabwa kubera arya ari uko yakoze ngo ashishikazwe no kwibonera ifunguro gusa. Icya mbere ni ukwirinda bikabanza bikubahirizwa, icya 2 n’uguhangana n’ingaruka z’icyo cyorezo”.
Akangurira abafite umuco n’umutima byo gufasha nk’uko bisanzwe mu migirire n’imigenzereze by’abanyarwanda kureba abo baturanye batameze neza bakaba babagoboka ariko bigakorwa binyuze mu mucyo n’inzira byemewe biyambaza ubuyobozi bukabibafashamo.
Src:Imvahonshya