Koreya y’Epfo na USA bemeranije amasezerano y’ubucuruzi
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump hamwe na Perezida wa Koreya y’Epfo Moon Jae-in basinye amasezerano y’ubucuruzi hagati y’ibyo bihugu bibiri ku musi wa mbere w’icyi cyumweru i New York, nyuma y’umubonano bagiranye hagati yabo aho basanzwe bari mu nama y’ishyirahamwe mpuzamahanga ONU.
Trump yise ayo masezerano ko ahambaye kandi yongeraho ko abantu batari biteze ko yari gushobora kugerwaho.
Aya masezerano mashya arimo ibyahinduwe mu mwaka wa 2012,aha Amerika na Koreya y’epfo bakaba baremeranije uburyo bwo kuzayanononsora mu kwezi kwa gatatu umwaka utaha.
Trump yakunze kunegura amasezerano y’ubucuruzi Amerika yasinyanye na Koreya y’Epfo mugihe cya Leta ya Obama, aha akagaragaza ko yinjije Amerika mu gihombo cyirenze urugero,kandi ko ibyo bigomba gukosorwa.