Koperative KIMI yabonye ubuyobozi bushya bugiye kuyiha icyerekezo gihamye
Kuri uyu wa Kabiri Tariki ya 15 Ukwakira 2019 , Abanyamuryango ba Koperative KIMI bishyiriyeho ubuyobozi bushya bubabereye mu gikorwa cy’amatora yabaye mu mucyo no mu ituze , abatowe nabo barahirira kutazatatira igihango no kuzubahiriza inshingano nshya batorewe , baharanira kuzateza imbere Koperative no kuzamura abanyamuryango bayigize.
Aya matora yari yitabiriwe n’abanyamuryango bari babukereye kuko hafi ya bose bari bafite inyota yo kubona ibintu bihinduka , nyuma yo kubona ko ubuyobozi bwacyuye igihe butigeze bugira icyo bubagezaho , ahubwo kuri ubu Koperative ikaba yarisanze mu madeni arenga Miliyoni 7.000.000 Frw ari hagati mu banyamuryango , ndetse n’amakonti yayo ari muri AB Bank ariho asaga Miliyoni 16.000.000Frw akaba yarafatiriwe.
Koperative KIMI ubusanzwe iharanira iterambere mubikorwa by’ikoranabuhanga , ikaba icuruza i bikoresho by’ikoranabuhanga bitandukanye. Iyi koperative yashinzwe igamije guca akajagari kakorwaga na bacuruzaga ibikoresho mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse ibyo bacuruzaga bigashidikanywaho haba ku nkomoko yabyo ndetse n’ubuziranenge , aba bakaba barahoze bakorera ahazwi nko ku Iposita no k’umusigiti m’Umujyi wa Kigali.