KNC Yagizwe Ambasaderi Wa Airtel Money
- Rwiyemezamirimo mu ngeri zitandukanye Kakooza Nkuliza Charles, “KNC” yagizwe Ambasaderi wa Airtel Money. Yavuze ko abafana b’ikipe ye n’abandi Banyarwanda muri rusange batagombye gutangwa amahirwe yo gukoresha Airtel Money ngo bohererezanye cyangwa bakire amafaranga niyo baba bakoresha ubundi buryo.
Ukwezi kwa Nyakanga kuzaba ukw’akazi kenshi kuri KNC. Agomba gukundisha Abanyarwanda Airtel Money bakamenya uko ikora kandi bakarushaho kuyikoresha.
N’ubwo muri iki gihe abakoresha Airtel Money bamaze kugera kuri Miliyoni eshatu nk’uko Umuyobozi wa Airtel Money Jean Claude Gaga yabibwiye Taarifa mu kiganiro yahaye abanyamakuru, ni ngombwa ko ngo n’abandi Banyarwanda bayikoresha.
Ubwo yatangizaga ukwezi Airtel Money yise ukwezi k’ubukangurambaga bw’imikorere yo kohererezanya amafaranga, Jean Claude Gaga yagize ati: “ Nshimishijwe no gutangiza uku kwezi twise ukwa Airtel Money. Ni ukwezi ko kugira ngo dukomeze gushishikariza abantu kwita k’ugukoresha ikoranabuhanga mu kohererezanya no kwakira amafaranga umurongo uwo ari we wose waba ukoreshejwe. Twishimiye ko KNC azatubera Ambasaderi muri ubu bukangurambaga.”
Airtel Money ivuga ko yahisemo gukoresha KNC kubera izina yubatse mu Rwanda mu nzego zitandukanye zirimo imyidagaduro, imikino, kwakira abantu n’ibindi.
Jean Claude Gaga avuga ko Nyakanga izaba uburyo bwiza bwo kubwira abantu ibyiza byo kohererezanya amafaranga uburyo ubwo ari bwo bwose baba bakoresheje.
Ni uburyo buzanabafasha kugura no kwishyura ibicuruzwa runaka hakoreshejwe Airtel Money ariko uyifite akaba yakoherereza n’undi ukoresha ubundi buryo.
Kakooza Nkuliza Charles, KNC, we yavuze ko azakora uko ashoboye akamenyesha abantu bose ko kudakorana na Airtel Money ari uguhomba.
Ati: “ Nishimiye gukorana na Airtel nk’ikigo cyamamaye kandi gifite uburyo bwinshi bwo guha abakiliya bacyo serivisi zitandukanye z’ikoranabuhanga nka Airtel Money. Nanjye ubu ngiye gutangira gukoresha Airtel Money mu buzima bwanjye bwa buri munsi kandi no mu bakozi banjye bagiye kujya bayikoresha.
Taliki 27, Gicurasi, 2022 nibwo imikoranire yo kohererezanya amafaranga hagati ya Mobile Money na Airtel Money bose eKash yatangijwe ku mugaragaro.
Ubu buryo bwiswe eKash bwatangijwe n’ikigo RSwitch, kikazakorana na biriya bigo mu gutuma ririya hererekanya rikorwa neza.
Ni ibikorwa byitezweho kuzamura ubucuruzi bw’amafaranga binyuze mu kuyohererezanya no kuyakira ku giciro gito kandi kibereye abakiliya ba buri kigo cy’itumanaho mu birebwa n’aya masezerano.
Hari gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda yiswe Rwanda National Digital Payment System( RNDPS) bugamije kuzamura imikorere y’inzego z’ubucuruzi binyuze mu kwishyura cyangwa kwakira amafaaranga hifashishijwe ikoranabuhanga.
Iyi gahunda yahuje uburyo bw’ikoranabuhanga MTN Rwanda na Airtel- Rwanda byashyizemo mu rwego rwo guhanahana amafaranga, ibikora igamije gufasha abakiliya ba buri kigo gukorana n’abakiliya b’ikindi bityo haveho imbogamizi zatumaga runaka adaha amafaranga undi kubera ko badafite ifatabuguzi mu kigo kimwe.
Ni gahunda yatangijwe n’abayobozi bashinzwe ubucuruzi muri biriya bigo.
Kugira ngo umukiliya wo mu kigo kimwe yoherereze mugenzi we wo mu kindi kigo amafaranga akanda *182*11# hanyuma amabwiriza agakurikizwa.
Ushobora kandi gukanda *182*1*2# nabwo ugakurikiza amabwiriza.