Kirehe: Hatagize igikorwa ku mipaka virusi itera Sida yakiyongera
Bamwe mu baturege bo Karere ka Kirehe baragaragaza ko nubwo bahabwa udukingirizo Virusi itera Sida iracyari hejuru cyane nkuko umuyobozi w’ibitaro yagaragaje imibare y’abafata servise z’abafite ubwo bwandu bwa Virusi itera Sida ko ari 5010 naho ubwandu bushya buri kugipimo 1,08.
Mukashyaka x wahinduriwe izina akaba atuye ku mupaka w’u Rwanda na Tanzaniya aganira n’ikinyamakuru Imena yagaze ati”. Mfite imyaka 34 nkaba nkorera, aha mpamaze imyaka 16 kuko naje nje gukorera umuntu mu kabari birangira mpakunze kuko haba amafaranga cyane. Aha ku mupaka uburaya burakabije cyane, abakobwa baza gutega abashoferi bavuye nka za Dar-Es-Salam kuko baba bafite amafaranga menshi, ugeze hano muri week end cyangwa nimugoroba wahasanga abakobwa benshi bategereje abagabo babagura, impungenge zo ntizabura none se ko hari nabakora ubwo buraya ntibibuke kwikingira, ubwo urumva kwandura cyangwa kanduza abandi SIDA bitabaho.””
Sibomana Marcel nawe n’umwe mu baturiye umupaka nawe yagize icyo ambwira ikinyamakuru Imena aho yagaragaje impamvu virusi itera sida igenda yiyongera mu karere kabo aho yagize ati” Duturiye umupaka ucamo abanyamahanga benshi ndetse dufite n’abana b’abakobwa baba mu nkambi y’amahamba baza kwigurisha ku bashoferi batwara ibikamyo ikibabaje muri byo nuko usanga harimo abana bato ubona badashaka kubireka kuko tugerageza kubigisha bakatubwira ko batazongera bwacya tukongera tukababona.”
Yongeyeho ko n’ubwo bigisha gukoresha agakingirizo ko hakiri imbogamizi zo kutubona kubera umbwinshi bwabagana umupaka dore ko haraho baba bagafite bwakira kagahenda kagera 2000 bitewe n’umuntu babonye uje kukagura bityo benshi bagasubirayo bakabategeka gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye ngo kuko ntibabona ayicumbi ngo babone nayagakingirizo.
Umuhoza Christine n’umujyanama w’ubuzima muri Kirehe nawe yagaragaje uburyo indangamirwa babasha kuzitaho izo basanze zaranduye agakoko gatera Sida, aho bazishishikariza abafata imiti cyangwa gukoresha agakingirizo kugirango badakwirakwiza agakoko gatera virusi itera sida.
Dr. Munyemana Jean Claude n’Umuyobozi mukuru w’ibitaro by’Akarere ka Kirehe yatangarije abanyamakuru bibumbiye mu ishyirahamwe rirwanya Sida Abasirwa, ati”. Dushyiramo imbaraga nyinshi mugukora ubukangurambaga buherutse gukorwa kuva tariki ya 2 Ugushyyingo 2023 kugeza tariki ya 14 Ugushyingo 2023, aho duheruka gutanga udukingirizo 50414 hakanapimwa abagera 15750 .”
Yadutangarije ko muri abo bapimwe 37 basansanze baranduye virusi itera Sida bagahita bagirwa inama zuko bakitwara gahita banatangizwa imiti.
Mukandayisenga Janviére Umuyobozi w’Akarere w’ungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage nawe yaduhaye ishusho ya karere aho gatuwe n’abaturage bagera 460860 , ikigo nderabuzima cya kirehe kikaba gikurikirana abafite virusi itera soda bagera 518 aho usanga higanjemo imirenge itatu ifite abarwaye virusi itera siga bari hejuri ya 250 harimo imirenge ya kgina na kirehe na Gatore abobose bakaba baba mu ndangamirwa Aho yagize ati” Dufite umubare wabakora umwuga w’uburaya urihejuru 250 ari bo twise (indangmirwa) dikoresha uko dushoboye tukabahuza nabaterankunga bakabaganiriza uburyo bakwiye kwifata yewe haba harimo nabafite imbaraga bagahambwa akazi muri VIP.”
Yakomeje yerekana ko akarere kabo kaza kwisonga mu turere 7 turi hejuri mudufite virusi itera sida, aho yavuze ko( 3-1 ) ko umwe muri bo ko aba arwaye Kandi ko ikigo k’igihugu gishinzwe ubuzima RBC imibare giheruka gutangaza yabafata imiti kobagera 218,314 naho mu intara y’uburasirazuba bakagera 49,5 bafata imiti.
By: Uwamaliya Florence