Zimwe muri kirazira z’Umuco Nyarwanda zahinduwe urwenya
Abasheshe akanguhe muri iki gihe babona Umuco Nyarwanda uri mu marembera iyo babonye ibyo bafataga nka kirazira bisigaye byarahindwe urwenya, cyane cyane mu Mijyi aho iterambere rizana n’imico mvamahanga.
Bitewe n’agaciro Abanyarwanda bahaga imwe mu migenzo ariko ubu ikaba ibonwa nk’iyashaje, bamwe mu basheshe akanguhe bababazwa cyane n’uko abenshi bibagiwe umuco wakabaranze ,ukabatandukanya n’abanyamahanga nk’uko bimwe mu bihugu biwurambaho mu kuwubungabunga.
Dore zimwe muri kirazira zibagiranye nk’uko byemezwa na amwe mu bakuze baganiriye n’Ikinyamakuru imenanews.com :
1. Cyaraziraga ko umugore ubyaye impanga ahamagara sebukwe na nyirabukwe kuko byafatwaga nk’amahano, ariko ababikoze ubu bafatwa nk’abatazi aho isi igeze.
2. Cyaraziraga gusomeza (kunywesha) amata inyama cyangwa imegeri, riko bimwe mu biribwa nka sambusa, gozete n’ibindi bikorwa mu nyama kandi bigakoreshwa ahenshi mu Mujyi wa Kigali n’ahandi .
3. Cyaraziraga ko umugore yavuza impundu yambaye umwambaro w’imbere (ikariso).
4. Cyaraziraga ko umukobwa yaryama yifashe hagati y’amaguru, babyitaga gukungura.
5. Cyaraziraga ko umukobwa arya ihene kuko ngo byari gutuma amera ubwanwa.
6. Cyaraziraga ko umukobwa umaze gusabwa yarota uwamusabye kuko ngo byamuviragamo kugumirwa cyangwa akazarongorwa atinze.
9. Cyaraziraga ko umukobwa anyara mu rugo rwa musaza we rutahamo inka, ngo kuko zipfira gushira.
10. Umukobwa ntawe umukozaho urubingo cyangwa igitovu, kwari ukumuhamagarira kuzapfa atabyaye no kumukenya.
11. Cyaraziraga ko umukobwa akenyera umweko wa nyina, nubwo ubu yasimbuwe n’imikandara, aho usanga abana naba nyina bambarana.
Abasaza baba mu Mujyi wa Kigali baganiriye n’ imenanews.com bavuga ko n’ikinyarwanda ubwacyo kitakibonerwa umwimerere wacyo mu bakiri bato kuko kivangwa cyane n’indimi z’amahanga cyangwa kigahonyorwa nkana.
Bagaruka cyane ku bavuga ko Kiliziya yakuyeho Kirazira, aho bibutsa ko abo badakwiye guhabwa agaciro, kuko iyo mvugo bayizanye bashaka gukura Abanyarwanda ku muco gakondo wabo, bakabinjizamo imico mvamahanga.
Ibi ngo kubigeraho byabasabye kubanza kugoreka amateka abumbatiye umuco wa Kinyarwanda bityo, bituma biborohera kwimakaza Kiliziya.