AmakuruImyidagaduroUburezi

Kigali Leading TSS nkigisubizo mugukabya inzozi zawe

Ishuri rya Kigali Leading TVET Technical Secondary School mubirori byahuje ababyeyi baharerera ndetse n’abanyeshuri baharangirije ndetse yewe nabandi bagikomeza kuhiga bizihije ibirori by’itangira ry’amashuri basezera no kubaharangirije babonye amahirwe  yo gukomeza muri kaminiza hanze y’igihugu.

Bamwe mubabyinnyi basusurukije ababyeyi ndetse n’abanyeshuri

Mu gikorwa cy’itangira ry’umwaka w’Amashuri cyahuriranye n’igikorwa cyo guherekeza abanyeshuri 11 bize imyuga itandukanye bagiye kwiga mu gihugu cya Mauritius bahawe buruse na Kigali Leading TSS bamwe mu banyeshuri bavuga ko bashimira Kigali Leading TSS n’intego bafite mu guteza imbere igihugu.

Kigali Leading TSS yatangiye mu mwaka was 2013 ifite amashami y’Ubukanishi bw’imodoka, Amahoteli n’Ubukerarugendo n’ikoranabuhanga. Hamaze gusohoka abanyeshuri barenga 3400 muri abo bose 78,6% bafite akazi. Abanyeshuri bamaze kujya  muri Mauritius bose ni 130 abamaze kurangirizayo amasomo ni 119.

Tuyizere Alphonse, umuyobozi wa Kigali Leading TSS avuga ko bafite umwihariko wo gushyira imbere kuvuga indimi mpuzamahanga no gukorana n’abafatanyabikorwa batandukanye.

Tuyizere Alphonse, umuyobozi wa Kigali Leading TSS

Agira ati “Mu by’ukuri hano hanze hari amashuri menshi yigisha TVET ariko umwihariko wa Kigali Leading TSS ni uko dufite abarimu beza cyane b’intangarugero kandi bafite ubumenyi babyize. Icya kabiri dushyira imbere ni uko abana babasha kuvuga indimi mpuzamahanga, icya gatatu abana bacu mu bizamini bya Leta baratsinda 100% icya kane ni uko dukorana n’abandi bafatanyabikorwa kuko ntago twakora turi ishuri gusa niba twigisha ikintu nihe umwana wacu azimenyereza umwuga, nihe umwana wacu azabona akazi, niba twigisha segonderi nihe azakomereza Kaminuza akabona buruse. Si n’abo ngabo bo muri Mauritius gusa dufite n’abandi b’abanya Canada n’abahorandi abo nabo tugiye gusinyana amasezerano y’imikoranire kugirango tujye tuboherereza abanyeshuri.”

Shema Abdoulasac wize muri Kigali Leading TSS mu bijyanye na Software Development

Shema Abdoulasac wize muri Kigali Leading TSS mu bijyanye na Software Development agiye gukomeza amashuri mu bijyanye na Business avuga ko yishimiye kwiga mu mahanga kuko bizamufasha kwiteza imbere.

Yagize ati “Ndishimye cyane tugiye gukomeza kwiga mu mahanga ngo turebe ko twagira icyo twitezaho imbere ndetse n’igihugu cyacu. Iyo wiga ibintu ukunze biragutunga kandi bikakugeza aho ushaka hose.”

Uwase Favour ugiye kwiga mu ishami ry’Ubukerarugendo n’ Amahoteli

Uwase Favour ugiye kwiga mu ishami ry’Ubukerarugendo n’ Amahoteli yagize ati “Ndashimira Kigali Leading TSS kumpugura neza bakampa ubumenyi bukwiriye kandi turabashimira ku bufatanye bwabo.

Yasoje agira Ati. “Intego mfite ni uko ngiye kongera ubumenyi burenze kubwo mfite kugirango nzabashe kugaruka mu gihugu mfite izindi mpamyabumenyi kugirango nzashyigikire igihugu cyanjye nange ubwange nshobore kwiteza imbere.”

Ababyeyi babano banyeshuri boherejwe  kwiga hanze basabye abana babo kuzitwara neza Kandi bagakomeza kuzirikana indangagaciro za kinyarwanda na kirazira.

Umunyeshuri ukora isabune Nawe akaba yiga muri Kigali Leading TSS

By: Florence Uwamaliya

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *