AmakuruPolitikiUbukunguUncategorized

Kigali: Imodoka zitwara abagenzi zigiye kujya zubahiriza igihe cyagenwe

Urwego Ngenzuramikorere (RURA) ruratangaza ko m’Umujyi wa Kigali hagiye gutangizwa uburyo bwo guha abagenzi serivisi ibereye kandi  inoze, hakoreshwa imodoka zihagurukira ku gihe, bityo umuntu akajya gutega imodoka azi ko ahita ayibona adategereje cyane ,bitandukanye n’uko bimeze ubu.

Abagenzi ntibazongera gutegereza imodoka igihe kirambiranye nk’uko byari bimaze kumenyerwa

RURA yabitangaje kuri uyu wa 17 Ukwakira 2019, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, ikiganiro kigamije kwereka Abanyarwanda aho urwego rwo gutwara abagenzi rwavuye, aho rugeze n’icyerekezo cyarwo.

Iyo gahunda nshya ngo izatangira umwaka utaha, ikazashoboka kuko amabisi manini azongerwa kandi yorohereza abagenzi ndetse afite n’aho abafite ubumuga banyuza amagare yabo bayariho bakayinjiza muri izo bisi.

Hazatangwa kandi gahunda ku bagenzi bo muri Kigali, buri muntu akaba ayifite ku rupapuro cyangwa muri telefone kuko ngo harimo gutegurwa ikoranabuhanga (application) rizajya ryerekana  iyo gahunda.

Barateganya ko ku bufatanye n’Umujyi wa Kigali hazashyirwaho inzira zihariye za bisi ku buryo zitazajya zihura n’umubyigano w’imodoka (embouiteillage) bityo zihute kurusha imodoka zisanzwe.

Hazabaho kandi kuganira na ba nyiri ibigo by’ubwikorezi ku buryo abashoferi bafatwa neza kurushaho bityo ntibazinubire impinduka bitume bakora neza , aho bazajya banasimburana ku masaha agize umunsi hirindwa umunaniro.

Kongera bisi kandi ngo bizajyana no kongera ibigo by’ubwikorezi, umwaka utaha hakazabaho ipiganwa ku bashoramari babyifuza kuko isoko rizaba rifunguye kuri bose.

uburyo bwo gutwara abagenzi bugiye kuvugururwa  bujyane n’igihe

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *