Kigali: Bebe Cool yiyemeje gukora ibishoboka byose mu rugamba rwo kurandura igituntu
Umuhanzi Bebe Cool amazina ye bwite akaba ari Moses Ssali wagiriwe icyizere agahabwa inshingano zo kumenyekanisha ingaruka z’indwara y’igituntu n’uko abantu bayirinda, yifatanije nabari bitabiriye inama yiga ku guhangana n’iyi ndwara n’uburyo yarandurwa burundu.
Iyi nama yatangijwe ku mugaragaro na Minisitiri w’ubuzima mu Rwanda Diane Gashumba ikaba yari yanitabiriwe n’abandi bashyitsi batandukanye barimo na Minisitiri w’ubuzima wa Uganda n’uwo muri Liberia.
Bebe Cool wishimiwe cyane kubera ikiganiro cyuzuye ubuhanga yasangije abari bitabiriye inama ,yatangaje bimwe mu byingenzi yungukiye mu kuba yitabiriye inama yigaga ku ndwara y’igituntu, iza mu ndwara zifatwa nkizikomeye cyane kandi zihangayikishije abatuye Isi muri rusange cyane ko zihitana benshi.
Yabivuze muri aya magambo “Nta guceceka!ahubwo iki nicyo gihe cyo guhamagarira abantu bose cyane cyane abakunzi bibihangano byanjye, bagahagurukira rimwe mu kwirinda indwara y’igituntu. ndahamya ko ari igihe kiza cyo gukoresha imbaraga zise n’uburyo byakorwamo kose mu kuburira bantu hagamijwe kugirango birinde ”.
Bebe Cool nk’umuhanzi ukomeye kandi ukunzwe cyane muri Uganda akaba anafite abamukurikira benshi yiyemeje guhagurukira kwitangira ikintu cyose cyatuma abantu bagira amagara mazima azira kurwara,akanongeraho guhamagarira na bagenzi be cyane abafite uburyo babasha kunyuzamo ubutqimwa bukihuta bukagera kubantu benshi icyarimwe.
Avuga ko Igituntu ari indwara mbi cyane kuko umuntu umwe ashobora kuyandura mu rusisiro abandi benshi cyane.
Bebe Cool ashimangira ko mu byo abahanzi bakwiye kwibandaho mu guhanga batakagombye kwibagirwa ibihangano bifite ubutumwa bw’umwihariko wo gukangurira abantu ibijyanye no kwirinda zimwe mu ndwara z’ibyorezo kandi zugarije Isi nk’igituntu ,Sida Diyabete n’izindi.
Bebe Cool yagaragaje ko bibaye nk’inshingano za buri wese akabizirikana cyane babandi bafite uburyo bwo kwihutisha ubutumwa nk’abahanzi ,zimwe mundwara zishobora kwirindwa bitewe n’ubukangurambaga buba bwakozwe.
Uyu muhanzi avuga ko kuba abarwayi b’igituntu bafata imiti mu gihe kirenga amezi atandatu ubwabyo bihangayikishije kuburyo bikwiye gutekerezwaho hagafatwa ingamba nshya kandi zirengera abamaze kwandura.
Yagize ati “ biterwa n’iki kugirango abahanga mu bya siyansi babe batatangiza ubuvuzi bushya bwakorohereza umuntu urwaye igituntu ,bityo agatandukana no gufata imiti by’igihe kirerkire ndetse n’ingano y’ibinini ahabwa ikagabanuka ”.
Mu cyegeranyo cyakozwe n’umuryango w’abibumbye OMS mu 2017 cyerekana ko abantu basaga miliyoni 10 bari barwaye igituntu harimo abagabo miliyoni 5,8; abagore miliyoni 3,2 n’abana miliyoni imwe.Byemezwa kandi ko mur’icyo gihe abagera kuri miliyoni 1,3 bahitanywe n’iyindwara. Muri icyi cyegeranyo kandi bitangazwa ko mu bantu bamaze kwandura iyi iyi ndwara, 78% batayivuza mu gihe ubusanzwe uyifite iyo afata imiti neza atandukana nayo burundu akongera kuba muzima.