AmakuruImyidagaduroUburezi

Kiddo Hub: Igisubizo ku Bana Bafite Impano Barihirwa n’Ubushobozi bifitemo

Mu bice bitandukanye by’u Rwanda, cyane cyane mu byaro, usanga abana benshi bafite impano zitandukanye ariko bakabura uburyo bwo kuzishyira ahabona. Ujya kuganira n’umwana w’imyaka 10, ukamusanga avuga ko ashoboye kuririmba, gukina umupira, kubyina cyangwa gushushanya, ariko iyo umubajije aho yigeze ayerekana cyangwa uko ayitoza, ukabona nta n’icyizere cy’ejo hazaza afite.

Bamwe mu babyeyi baganiriye n’itangazamakuru bavuga ko badaha agaciro impano z’abana babo, kuko baba batekereza ko kwiga amasomo ya gakondo,

 ayo ku ishuri ari byo byonyine bishobora kumugeza ku buzima bwiza. Abandi bo bavuga ko nubwo babona impano ku mwana wabo, babura uburyo bwo kumufasha kubera ubushobozi buke cyangwa kubura inzego zashyizweho zabafasha.

 Kiddo Hub, iyobowe na Mbonyumugezi Theodomire, yatekereje igisubizo kirambye ku kibazo cy’abana bafite impano zitagaragara kubera kubura urubuga n’amahirwe. Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Theodomire yavuze ko Kiddo Hub yiyemeje guhindura uburyo impano z’abana zifatwamo, haba mu Rwanda no ku rwego rwa Afurika.

Yagize ati: “Ubusanzwe mu Rwanda ndetse no muri Afurika muri rusange, iyo urebye ubona nta buryo bwashyizweho bwo gufasha abana kwerekana impano zabo.”

Twe icyo tuzakora, tuzashyiraho uburyo abantu bamwe bazajya bagera mu bice bitandukanye by’igihugu barebe abana bafite Impamo.

Kiddo Hub kandi yateguwe igitaramo cyiswe ‘Kiddo Talents Show’, kizabera kuri Kepler College iherereye i Kinyinya mu Mujyi wa Kigali, ku wa 10 Kanama 2025. Iki gitaramo kigiye kuba ku nshuro ya mbere kizahuriramo abana b’abanyempano barimo nka Bennie, Shooter, abo muri Sherri Silver Foundation, Moriox Kids na Kiddo Stars.


By:Florence Uwamaliya 

Loading