Kicukiro Urubyiruko rw’ Abanyonzi Barishimira u Rwego Bamaze kugeraho.
Urubyiruko rwa turutse mu Mirenge 10 igize Akarere Ka Kicukiro rwateraniye mu Inteko Rusange y’ urubyiruko ku rwego rw’Igihugu kuruyu wa 7 Kamena mu mujyi wa Kigali.
Bimwe byaranze uyu muhango harimo gushima indashyikirwa zitwaye neza mu mwaka w’imihigo wa 2023 – 2024, akaba ari mwurwo rwego Umurenge wa Gahanga wabaye uwa mbere naho Umurenge wa Kigarama uza ari uwakabiri mu Mirenge 10.
Hahembwe kandi na barwiyemeza mirimo bahatanye ku rwego rw’Igihugu ndetse bakanitwara neza aho begukanye ibihembo muri Youth Connect Award, nyuma bahemba kandi na zimwe mu nzego z’ Urubyiruko zishamikiye ku nama nkuru y’Igihugu y’ Urubyiruko arinaho hajemo Gahungu Seleman Utuye mu Murenge wa Gatenga akaba asanzwe ukora akazi ko gutwara abantu n’ibintu ku igare.
Barekera Gahungu Seleman, ahagarariye Abatwara amagare ku rwego rw’ Akarere, akaba yahawe ishimwe ryo kuba yaritwaye neza mu mwaka w’imihigo ushize, akaba avuga ko byamuteye umurava kandi azajya akomeza gushishikariza bagenzi ku mubahiriza amategeko no kwitwara neza.
Gahungu Seleman Ati. “Aya mashimwe nahawe agiye kumfasha kongera imbara mu byo nkora kuko iyukoze ugahembwa bituma wongera imbaraga kugirango amashimwe wahawe uyaheshe agaciro”
Yakomeje AgiraAti. “Niyo mpamvu nsaba bagenzi bange dukora umwuga umwe kujya bubahiriza amategeko atugenga mu muhanda kugira uwo mugati tuba twagiye gushaka tujye tuwubona ariko ntawuhatikiriye”.
Yasoje avuga ko kwishyira hamwe bibafasha kunguka ubumenyi bikanatuma biteza imbere dore ko hari bamwe mu banyonzi bafite permit (uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga) ndetse abandi bakaba bafite permit de condure (uruhushya rw’agateganyo).
N’umuhango wari witabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye harimo ingabo z; u Rwanda na Polisi yewe n’abandi bo munzego z’ibanze.
By: Bertrand Munyazikwiye