Kicukiro: Ababyeyi Barerera kuri GS Remera Protestant Barasabwa Guhozaho Igihe Bariguha Abana Uburere.
Ubuyobozi bw’ishuri ry’urwunge rw’amashuri rya Remera Protestant burasaba ababyeyi baharerera kuba hafi y’abana bakamenya imyigire yabo, bakanamenya niba umwana bohereje ku ishuri yahageze koko cyangwa se atahageze.
Ubwo ikinyamakuru Imena cyaganira n’ubuyobozi bw’ishuri rya GS Remera Protestant kuruyu wa kabiri tariki 9 Mutarama mw’itangira ry’amashuri ry’igihembwe cya 2 cy’umwaka w’amashuri wa 2023-24, ubuyobozi bwavuzeko muri rusange abanyeshuri bamaze kugera ku ishuri ari nka 95% mu mashuri abanza (primary) naho ayisumbuye (secondary) ari nka 75% kuberako ho usanga hari abanyeshuri bava mu ntara bityo bakaba bakirimo kwitegura.
Umuyobozi w’ishuri rya GS Remera Protestant, Edouard Nkurikiyumukiza avugako kubera intego bihaye yo gutangira igihembwe baha abana ibizamini ndetse n’amasomo asanzwe agakomerezaho bibafasha kumvisha abana ko amashuri yatangiye bityo bakagaruka mu murungo wo kwiga.
Nkurikiyumukiza Ati. “Iyo Umwana ageze ku ishuri rigitangira agahabwa isuzumabumenyi, atwara amakuru kuri mugenzi we utaraza bityo umunsi ukurikiye nawe akaza kwiga kugirango batongera gutanga ibizami akabisiba. Twizeye ko rero muriki cyumweru abanyeshuri bose bazaba bageze ku ishuri batangiye amasomo.”
Ikigo cy’urwunge rw’amashuri cya Remera Protestant giherereye mu Karere Ka Kicukiro mu Murenge wa Kanombe cyikaba gifite ibyiciro bibiri bitandukanye aribyo, Ikiciro cy’amashuri abanza (primary) n’ayisumbuye (secondary) hakaba higamo abanyeshuri bagera ku bihumbi 2322, 1228 muribo biga muri primary naho 1094 biga muri secondary.
Nkurikiyumukiza Edouard avugako ababyeyi bakabaye maso bakamenya inzira umwana anyuramo ajya ku ishuri ndetse anavayo.
Edouard Nkurikiyumukiza Ati. “Duturanye n’uduce dutandukanye dukorerwamo byinshi bitari byiza kurubyiruko akaba ariyo mpamvu dusaba ababyeyi gukurikirana abana babo bakamenya niba babohereje ku ishuri bahageze koko kandi bakamenya n’igihe baviriye ku ishuri kugirango umwana atazahura n’abamushuka bakamujyana mubindi.”
Nkurikiyumuremyi Akomeza avuga Ati. “Duturanye nka hazwi nko muri korodoro, mu giporoso n’ahandi hakorwa ibikorwa bitari byiza by’uburaya, bityo rero kurinda abana bacu kutajya murizo ngeso twashyizeho ingamba zo gukomeza kwigisha disipuline (discipline), indangagaciro za kinyarwanda na kirazira kandi nanone tukamenye neza ko umwana avira ku ishuri ku gihe ubundi tugashishikariza ababyeyi kumenya uti ese niba umwana atashye yageze murugo ryari?, ese muri weekend umwana yirirwanye n’umuryango?, bityo kugirango tubarinde icyabashora mu ngesi mbi.
Yasoje ashimira abana avuga ko bitwaye neza mu gihembwe gishize anabasaba kongeramo imbaraga muri iki gihembwe cya 2, Kandi ashimira n’ababyeyi baharerera k’ubw’umusanzu wabo batanga kuko ibibazo nkibyo by’abana bishora mu ngeso mbi ntabiharangwa bivuzeko no mu muryango babakurikirana bikwiye.
Ikigo Cy’urwunge rw’amashuri cya Remera Protestant n’ikigo cy’Itorero ariko gifashwa na Leta ku bw’amasezerano.
By: Bertrand Munyazikwiye