Kenya:Ruth Wanjiku Kamande yakatiwe kunyongwa
Mu gihugu cya Kenya, umukobwa uzwi ku izina rya Ruth Wanjiku Kamande uzwiho kuba yaratorewe kuba Miss wa gereza y’Abagore ya Lang’ata muri Kenya mu 2016, yakatiwe igihano cy’urupfu nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwivugana umukunzi we.
Daily Nation yatangaje ko Kamande w’imyaka 24 yakatiwe igihano cy’urupfu. Nyuma y’uko hari hashize igihe higwa kukirego yashinjwaga bikarangira hagaragaye ibimenyetso simusiga by’uko ariwe wakoze icyaha cyo kwica Farid Mohammed.
Mu mwaka wa 2015, nibwo Kamande yivuganye uyu musore bakundanaga, bivugwa ko yamujijije kuba yarafataga imiti igabanya ubukana bwa gakoko gatera SIDA ntabimubwire bigatuma havamo amakimbirane yamuteye kumwivugana.
Mu gihe cy’imyaka ibiri n’amezi icyenda uyu Ruth Wanjiku Kamande amaze afunzwe, yari akomeje kugaragaza ko yahindutse mu myitwarire ariko ibyo byose byabaye imfabusa imbere y’ubucamanza kubera uburemere bw’icyaha yakoze cyo kwica.
Umucamanza Jessie Leesit yanzuye ko kubera uburemere bw’icyaha cyo kwica kubushake Kamande yakoze, agomba guhanishwa igihano cy’urupfu.Yanavuze ko gukomeza kumufunga bidahagije kuko byamugaragaza nk’intwari mu byaha bimuri ku mutwe kandi bigomba no kuba isomo kubasigaye bose.
Uyu mucamanza yanaboneyeho umwanya wo kugira inama urundi rubyiruko ko uyu Kamande agomba kuzababera urugero mu kwirinda gukora ibyaha ndengakamere byiganjemo ubwicanyi n’ubundi bugizi bwa nabi.
Miss Kamande yahawe iki gihano nyuma y’uko abanyamategeko bamuburanira bari baherutse gutanga icyifuzo cy’uko yadohorerwa akwemererwa gutangira amasomo muri Kaminuza ya Jomo Kenyatta aho yari yariyandikishije agatsinda ndetse akemererwa kwiga binyuze mu buryo bwemewe muri gereza.
Umucamanza yavuze ko ashingiye ku bizamini byafashwe na muganga atesheje agaciro ibirego Miss Kamande yari yaratanze avuga ko yishe uriya musore kubera ko yari yamufashe ku ngufu kandi yari afite agakoko gatera SIDA.
Abanyamategeko baburanira uyu mukobwa, bemeje ko n’ubwo Kamande akatiwe igihano cy’urupfu bazakomeza kujurira kugeza ubwo ukuri kwe nako kuzagaragarira ubucamanza bugahindura icyemezo bwafashe cyo kumunyonga.