AmakuruUbuzimaUncategorized

Kenya: Abagera kuri 50 bahitanywe n’impanuka

Nibura abantu bagera kuri 50 nibo bamaze kumenyekana ko baguye mu mpanuka y’imodoka yavaga mu Murwa Mukuru wa Kenya, Nairobi yerekeza mu gace ka Kisumu mu Burengerazuba bw’iki gihugu.

Iyi modoka yari itwaye abagenzi 67 yakoze impanuka mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu mu muhanda Londiani-Muhuroni.

Bivugwa ko yarimo izamuka ahantu hahanamye ikaza gusubira inyuma, ikagwa muri metero 20.

Jackson Koskei bivugwa ko yabonye iyi mpanika iba yabwiye Dail Nation ko yabaye ahagana saa kumi zo mu rukerera.

Yakomeje avuga  ko yumvishe urusaku rwinshi nyuma yumva abatabaza byaje gukurikirwa n’urusaku rw’abagenzi bariraga cyane.

Umuyobozi wa Polisi mu gace ka Kibercho, James Mogera yavuze ko abaguye muri iyi mpanuka barimo abagabo 31, abagore 12 n’abana 7.

Bivugwa ko mu bapfuye harimo abana umunani bari munsi y’imyaka itanu. Abakomerekeye muri iyi mpanuka bahise bajyanwa ku ivuriro rya Fort Ternan no ku bitaro byo mu gace ka Muhoroni.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *