Kayonza: Polisi yafashe abantu babiri bafite ibiro 14 by’urumogi
Ku wa Gatandatu tariki ya 30 Mutarama Polisi ikorera mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Mukarange yafashe uwitwa Ngezahoguhora Theogene w’imyaka 22 na Mazimpaka Osia w’imyaka 41, bafatiwe mu Murenge wa Mukarange mu Kagari ka Nyagatovu mu Mudugudu wa Akabeza, bafite ibiro 14 by’urumogi bari bagiye gukwirakwiza mu baturage.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba , Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko gufatwa kwa bariya bantu bombi byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bari babizi neza ko Mazimpaka azanira Ngezahoguhora urumogi.
Yagize ati: “Ubusanzwe Mazimpaka ni umumotari mu Murenge wa Ndego, ni we wazaniye ruriya rumogi Ngezahoguhora. Abaturage baduhaye amakuru tujya kwa Ngezahoguhora dusanga yagiye kurubitsa ahandi hantu, turacyashakisha uwari uhatuye. ”
CIP Twizeyimana yakomeje avuga ko Ngezahoguhora amaze gufatwa yajyanye abapolisi aho yabikije biriya biro 14 by’urumogi ndetse ajya no kuberaka aho Mazimpaka akorera umurimo wo gutwara abagenzi kuri moto mu Murenge wa Ndego na wo wo mu Karere ka Kayonza. Aba bombi ntibasobanura neza aho bakura ruriya rumogi.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yashimiye abaturage batangiye amakuru ku gihe yatumye bariya bombi bafatwa. Yabasabye gukomeza ubwo bufatanye kuko biri mu rwego rwo kwicungira umutekano no kurinda ubuzima bwabo.
Ati: “Abaturage bamaze gusobanukirwa neza ko urumogi ruri mu bihungabanya umutekano kuko abarunyoye bakora ibyaha bitandukanye. Bamwe mu rubyiruko bamaze kwangirika ubuzima kubera urumogi abandi bagafatwa bagafungwa. Turakangurira abantu kureka ibikorwa byose bijyanye n’urumogi kuko ni icyaha gihanwa n’amategeko.”
Mazimpaka na Ngezahoguhora bahise bashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri Sitasiyo ya Polisi ya Mukarange kugira ngo hakorwe iperereza. Ni mu gihe hagishakishwa uwo Ngezahoguhora yari yabikije ruriya rumogi.
Ku wa Gatanu tariki ya 29 Mutarama mu Mujyi wa Kigali, hatwikiwe ibiro 348 by’urumogi byafatiwe mu turere twa Kicukiro na Nyarugenge, akenshi ababizana bakura mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda bikinjira mu Mujyi wa Kigali binyuze mu zindi Ntara.
Iteka rya Minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cya cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.