AmakuruImyidagaduro

Karisimbi Event Igarukanye Udushya Mubihembo Bya Consumer Choice Award

Nkuko bisanzwe Buri mwaka Ikigo cyimaze kuba ubukombe Mugutanga Ibihembo mu rwego Rwo gushimira ibigo byitwaye Neza hamwe n’abahanzi muri rusange Karisimbi Events, batangaje ko vuba aha ibyo birori bigiye kongera kuba Kunshuro ya 3.


Karisimbi Entertainment Award ihuza abafana n’ibyamamare mucyo bise “Fans Hangout Party” hakaba hatangwa ibihembo nka Service Excellence Choice Award, Consumers Choice Award, KIMFEST Awards & Fashion Show, Aho Barwiyemezamirimo, ibigo, imiryango itandukanye bahatanira igihembo cya Consumer Choice Award.

Uyu mwaka ibi birori byahurojwe hamwe na Karisimbi International Multicultural Festival aho abantu baturutse mu bihugu nka Uganda ,Kenya ,Misiri n’U Rwanda barekana imideli ndetse n’ibindi bintu bifite aho bihuriye n’imico yo mu bihugu byabo.

Umuyobozi Mukuru wa Karisimbi Event Bwana Mugisha Emmanuel

Umuyobozi Mukuru wa Karisimbi Event Bwana Mugisha Emmanuel yavuzeko intego nyamukuru yibi bihembo Arugushishikariza abatanga serivise hamwe n’abakora ibicuruzwa byujuje ubuziranenge gukomeza gukora Neza Bityo bigatuma ababagana bakomeza kunyurwa nibyo bakora.
Ibi birori biteganyijwe Tariki 21 Gicurasi muri Century Park Hotel and Residence Kuva saa 18:00 pm z’umugoroba Kugeza birangiye, Akarusho karimo nuko abazaba bitabiriye Ibi birori ndetse n’abatumirwa banyura ku itapi itukura (red carpet) banafata amafoto.

By: Bertrand MUNYAZIKWIYE

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *