Kamonyi: Umuganga yatawe muri yombi na RIB akekwaho gusambanya umugore yarimo kubyaza
Umugore wo mu karere ka Kamonyi aravuga ko ashobora kuba yarasambanyijwe n’ umuganga wo ku kigo nderabuzima cya Nyamiyaga wamubyaje mu mpera z’ icyumweru gishize, uwo muganga yatawe muri yombi mu gihe iperereza rigikomeje.
Urwego rw’ igihugu rw’ ubugenzacyaha RIB ngo rwamaze kwinjira muri iki kibazo ruri kugikoraho iperereza nk’ uko bitangazwa n’ Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ umurenge wa Nyamiyaga mu karere ka Kamonyi aho bikekwa ko iki cyaha cyabereye.
Umugabo w’ uyu mugore avuga ko tariki 9 Ugushyingo 2019 aribwo umugore we yagiye ku kigo nderabuzima kubyara. Bagezeyo nka saa tatu z’ umugoroba, umuganga yakira umugore akomeza kumwitaho bigeze nka saa cyenda z’ ijoro nibwo uyu mugore yasohotse mu cyumba cy’ ababyeyi (materinite) avuga ko umuganga warimo amubyaza ashobora kuba yamusambanyije.
Jean de Dieu Kubwimana, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ umusigire mu murenge wa Nyamiyaga avuga ko iki kibazo kiri gukurikiranwa n’ inzego z’ ubutabera kandi ko bizeye ko ukuri kuzamenyekana.
Ati “Umwana amaze kuvuka nibwo umubyeyi yagaragaje ko umuganga yamufashe ku ngufu. Umuganga twaraganiriye aravuga ngo aya mahano sinayakora. Kuko twe twe ntabumenyi dufite twasabye Urwego rw’ igihugu rw’ ubugenzacyaha RIB gukora iperereza ubu ngubu nibo bafite uwo muganga”.
Uyu muganga n’ uyu mubyeyi boherejwe ku bitaro bya Remera Rukoma ngo bapimwe harebwe niba koko uyu mugore yarasambanyijwe. Hatekerejwe ikizava mu isuzuma rya muganga.
Umuyobozi w’ Ikigo Nderabuzima cya Nyamiyaga, Tuyiringire Emmanuel yabwiye Ibicu tv ko uyu muganga yari asanzwe yitwara neza, yongeraho ko yaganiriye na nyiri ubwite uvuga ko yasambanyijwe ndetse akanaganira n’ abari mu ivuriro icyo gihe.
Agira ati “(umurwayi) yatubwiye ko yabonye igitsina cy’ umuganga kiri hanze y’ itaburiya, ariko yambaye imyenda cyaciye mu bipesu. Tumubajije uko yabibonye yavuze ko yegutse amutunguye akabibona gutyo. Anatubwira ko atazi niba yarasambanyijwe cyangwa atarasambanyijwe”.
Umuvugizi wa RIB Marie Michelle Umuhoza yatangarije UKWEZI ko uyu muganga yatawe muri yombi ndetse ko afungiye kuri sitasiyo ya Runda mu karere ka Kamonyi.
Yagize ati “Ayo makuru twarayamenye, dosiye yarafunguwe iperereza ririho rirakorwa, uwo muganga arafunze afungiye kuri RIB sitasiyo ya Runda mu karere ka Kamonyi”.
Umuhoza avuga ko icyo RIB isaba Abanyarwanda bose ari uko abantu bose kwirinda ibyaha yaba umuganga, umunyamakuru n’ abandi.
Si ubwa mbere umuganga avuzweho gusambanya umugore mu gihe cyo kumubyaza, kuko ikibazo nk’ iki cyavuzwe mu karere ka Gicumbi no mu karere ka Rusizi.
Abaturage basaba inzego z’ ubutabera gusuzuma neza basanga koko uyu muganga yarasambanyije uyu mugore agahanwa, basanga n’ uyu mugore abeshya nawe agahanwa.
Src:Ukwezi