Kamonyi/Rukoma: 8 muri 12 batewe inda zitateganyijwe bishatsemo ibisubizo basubira mu ishuri
Abangavu 8 muri 12 batewe inda zitateganyijwe bigaga mu ishuri EPAPPEC ryo mu karere ka Kamonyi, bishatsemo ubushobozi basubira ku ntebe y’ishuri. 4 basigaye bo bavuga ko batabonye ubushobozi bwo gusubira mu ishuri bahitamo kurireka burundu.
Kalisa Jean Baptiste Umuyobozi w’Ikigo cya EPAPPEC Remera Rukoma
Aganira n’ikinyamakuru, Imena yavuze ko hari abana bagizweho ingaruka zo guterwa inda z’imburagihe, kubera Covid-19 nayo yabigizemo ingaruka ikomeye Aho, bahuye nibishuko kubera kuguma mu rugo.
Avuga ko bari gukora ibishoboka kugira ngo abo bana bataragaruka babone uko bagaruka ku ishuri. Yagize Ati” turi gukora ubukangutambaga ahashoboka hose mu barimu, abandi bana ngo bitange uko uashoboye ndetse n’imiryango nterankunga ngo badufashe tubone ubushobozi abo bana bazagaruke ku ishuri.”
Yakomeje Agira Ati” intego ni uko nta mukobwa wabyaye uzacikiriza ishuri kubera kubura ubushobozi”.
Diogene Kayijuka ushinzwe uburezi mu Karere ka Kamonyi yagize icyo atangariza imenanews.com Agira ati “Muri iki gihe, mu Karere kacu ubu ntiturakora ibarura ry’Abanyeshuri batwaye inda zitateganyijwe ariko umwaka washize twaritubafite abiga mu mashuri Abanza n’ayisumbuye .”
Yongeyeho ko umwaka ushize imibare yabatewe inda zitateganyijwe mumashuri Abanza ko ari 4,753 ku 8%. Naho abageze mu y’isumbuye 2,018 ku 11,3%. Asaba ababyeyi gufatanya bakajya bakurikirana abana babo bakabigisha ubuzima bw’imyororokere, kuko usanga abana bahura n’ingorane kuko batazi ibijyanye n’imibiri yabo uko ikora.
Kandi bagatangira amakuru kugihe bityo n’uwaba yabahohoteye agakurikiranwa agashyikirizwa ubutabera, Aho guceceka bigatuma bitungura ababyeyi.
nawe yadutanagarije ko barikurushaho kwegera ababyeyi kugira ngo bazibe icyuho ,
Yagize Ati”muri iyi minsi turikumva abana b’abangavu baterwa inda cyane twashyize imbaraga cyane mukubasobanurira ubuzima bw’imyororokere kandi tunababwira yuko bagomba kwitwararika.”
Yongeyeho ko abana bari kubakurikirana
Agira Ati”abatewe inda nabo ntitubaterera, turabakurikirana dufatanyije n’ubuyobozi kugira ngo bazagaruke mu ishuri”.
Kandi muri aka Karere ka Kamonyi hari ikipe y’umupira w’amaguru w’abagore batewe inda zitateganyijwe ifasha abatarabashije gukomeza ,Amashuri, kuko nindi impano Bakora ikabatunga Kandi ikazabageza ahantu hashimishije.
Umuyobozi w’ikipe y’intwari fc Bwana Ntawuyirushamaboko Célestin akaba ariwe ufite inshingano zo kubungabunga ubuzima bwabo bana babakobwa mu kubashakira icyabateza imbere, Aho yagize Ati”.Dufite ikipe y’Intwari F.C, ikaba ifite abakinnyi 22, babyariye iwabo ikaba arikipe yaje arikitegererezo mu Karere ka Kamonyi.”
Ikipe kacu ,irangwa no kwerekana ko ishoboye, igihe cyose kuko barangwa no gutsinda bagatahana ibihembo bityo bakabona n’amafaranga bajyana mu miryango yabo.
Umwe mu bakobwa ukina muriyo kipe y’Intwari FC , umukinnyi utarashatse kugaragaza imyirondoro ye yatangarije Imenanews.com , ko yabonye bagenzibe bakina Kandi bahuje ikibazo nawe ahita yiyumvamo ko n’awe ashoboye ahitamo kubasanga.
Aho Agira Ati.”Jye banteye inda sinabona uko nsubira mu ishuri kubera ubushobozi bucye bw’ababyeyi kandi arinjye wabigezemo uruhare.
” Yongeyeho ko ababyeyi batarikunyitaho ngo banite no ku mwana ,kandi arijye narimaze kubazanira ibibazo, Kandi bagomba kumutunga n’umwana nawe bakamwitaho ,Ibyo byose byangizeho ingarukambi yo kwiheba nibaza uko ejo nzabameze n’umwana wajye ariko kurubu ndashimira ubuyobozi bw’ikipe ko bwampaye amahirwe yokubana nabo kuko mpungukira byinshi ndetse nkunguka n’umunezero, n’amafaranga , yaza bakampaho nkabona ayo jyana murugo.
IKIPE Y’INTWALI FC [AKARERE KA KAMONYI]
By:Uwamaliya Florence