AmakuruPolitikiUbuzimaUncategorized

Kamonyi: Ntibakibuka inzira igana kwa muganga kubera gutereranwa n’Ubuyobozi

Muri iyi minsi abaturage baracyafite ikibazo cyo gushyirwa mu kiciro cy’ubudehe kidahwanye n’ubushobozi bafite.Ibi bigira ingaruka ku buzima bwabo kuko hari aho usanga barwara ntibirirwe bajya kwivuza kuko ngo nta mafaranga y’inyongera asabwa kuri mitiweli baba bafite. Bamwe mubatuye mu karere ka kamonyi bavuga ko icyo kibazo kikigaragara,ndetse ko bagerageje kwegera inzego z’ubuyobozi bw’ibanze  zibishinzwe ariko ntibahabwe igisubizo cy’ikibazo cyabo.

Umwe mu baganiriye na Imenanews.com yagize ati”Ni gute umukire ufite amamodoka yashyirwa mu cyiciro cya gatatu nanjye utagira namba iwanjye ngashyirwa muri icyo cyiciro? Nkubu ubutaka ntunze ni buto cyane,iwanjye nta nka ihaba uretse ihene zindagizanyo barangiza bakanshyira mu cyiciro cya gatatu.Twagiye dusaba guhindurirwa , impapuro twanditse zigahera ku kagari twasubira kubaza bakatubwira ngo babyohereje ku murenge duhera muri icyo gihirahiro none umwaka urashize bitarakosoka.

Hari n’abandi baturage twaganiriye bavuga ko bafite amikoro make ndetse n’ubuzima babayeho ari ugupfundikanya, nyamara bagatangazwa n’uko icyiciro cy’ubudehe gisohoka bagasanga bari mu kiciro cy’abakire aho batabasha kubona ubushobozi bwo kwivuza mu gihe baba barwaye bagakenera kujya kwa muganga.

Mukandekezi Christine utuye mumudugudu wa murambi akagari ka Gishyeshye ,Umurenge wa Rukoma, avuga ko ubusanzwe yahoze abarizwa mu cyiciro cya 2 kubera ko atagira inzu yo kubamo ntagire n’isambu ndetse ko anatunze umuryango w’abana batanu nawe wa gatandatu ariko ubu akaba yarashyizwe mu cyiciro cya gatatu.

Yagize ati”Nkanjye ntunzwe no guca incuro, maze imyaka 15 mba mu icumbi umugabo wanjye twaratandukanye ,singira isambu nta shinge nta rugero ariko natunguwe nuko icyiciro narindimo bagihinduye bakanshyira mu cyagatatu kandi ubuzima mbamo ari bwa bundi ntakirahinduka. Nagerageje gusaba guhindurirwa icyiciro  nandika ibaruwa ndetse nuzuza  n’urupapuro rugaragaza amakuru y’ubuzima mbayemo.Nabijyanye kukagari barambwira ngo nintegereze mbonye bitinze nsubirayo bambwira ko bidakunda.Ubu numva nanjye byaranyobeye ukuntu nshyirwa mu cyiciro cya gatatu kandi rwose ntishoboye ntagira n’inzu yo kubamo singire isambu singire itungo na rimwe.”

Kankundiye utuye mu kagari ka Gishyeshye nawe yagize ati” Nkubu maze iminsi ndwaye akaboko urabona ko kakutse. Nagiye nivuza bakampa taransiferi ariko se najya kubitaro nkishyura iki ko banshyize mu cyiciro cya gatatu. Ubu merewe nabi simbasha gukaraba nawe urabibona ariko nyine ningira amahirwe Imana izankiza n’itankiza nzipfire”.

Ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Kamonyi,Uwamahoro Prisca kuri icyo  kibazo yagize ati”Munteko rusange iherutse gukorwa n’abaturage bo mumurenge wa Rukoma nanjye narimpari , koko hari ubwo abaturage batishimiye ibyiciro by’ubudehe barimo, babarizaga aho icyo kibazo.Icyo tugiye gukora turasaba abayobozi b’Umurenge wa Rukoma, bongere basuzume neza imibereho y’abaturage bo mutugari twabo hanyuma banarebe abataranyuzwe n’icyiciro barimo nibabona koko bakwiye guhinduriwa   babitumenyeshe natwe tubafashe.”

Gusa abaturage bo bavuga ko abahinduriwe ibyiciro by’ubudehe ari abari mu cyiciro cya kane gusa, naho abari mu cyagatatu ntacyahindutse kandi nabo badafite ubushobozi bwo kukibamo bityo ngo bakaba batazi iherezo kuko bisa naho batabona ikizere cyo guhinduriwa.

Ibyiciro by’ubudehe byatangiye gukorwa mu mwaka wa 2014 mu rwego rwo gukora igenamigambi rigendeye ku mibereho y’abaturage. Gusa kuva byatangira hakunze kugaragara amakosa yo gushyira abaturage mu byiciro bitaribyo.

ANATHALIE NYIRANGABO.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *