Kagame yongeye gutorerwa kuyobora FPR, Bazivamo akomeza kumwungiriza
Paul Kagame yongeye gutorerwa kuyobora Umuryango wa FPR Inkotanyi mu matora yabereye ku kicaro cy’Umuryango Rusororo,ahari hateraniye Kongere y’uyu muryango yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Ukuboza 2017,bakaba bamuhundagajejo amajwi angana na 99,9%. coque huawei pas cher
Abanyamuryango ba FPR kandi bongeye kugirira icyizere Christophe Bazivamo cyo gukomeza kuba umuyobozi mukuru wungirije muri uyu muryango, aho yatowe ku majwi 97,8%
Ngarambe Francois Xavier nawe yongeye gutorerwa gukomeza kuba umunyamabanga mukuru wa FPR-Inkotanyi ku majwi arenga 97%. coque imprimé huawei pas cher Mu ijambo rye Kagame yashimye abamugiriye icyozere we n’abamwungirije, avuga ko kwizihiza imyaka 30 byafashije abanyamuryango ba FPR gufata ingamba nshya. Yagize ati “Iyi sabukuru y’imyaka 30 ya RPF-Inkotanyi, yatubereye umwanya wo kongera kwisuzuma no kongera imbaraga mu rugamba rwo guteza imbere igihugu cyacu.” Muri aya matora yahuriranye no kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 FPR-Inkotanyi imaze ishinzwe, hanatowe abakomiseri 20, harimo abakomiseri 10 b’umuryango n’abakomiseri 10 bahagarariye urubyiruko. Coque huawei Soldes Mbere y’uko amatora aba, hari habaye igikorwa cyo kwamamaza, aho umukandida Paul Kagame yamamajwe na Fidel Ndayisaba na Sheikh Abdoul-Karim Harerimana. Coque Huawei 2018 Ndayisaba yagize ati “Ni umugabo ufite ibigwi ntagereranywa ugifite byinshi yageza ku Banyarwanda n’igihugu muri rusange.” Harerimana we yagize ati “Ni umugabo ureba kure kandi imvugo ye ikaba ingiro.” Mu bandi bamamaje harimo Tito Rutaremara wamamaje Bazivamo ku mwanya wo kungiriza umuyobozi mukuru wa FPR. coque huawei pas cher Yagize ati “Bazivamo yagaragaje ubupfura no gukunda umurimo, haba mu kazi akora ubu kandi aho yanaduhagarariye mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba.
- Huye: Imodoka ebyiri zafashwe n’inkongi zirashya zirakongoka
- DRC:Thomas Lubanga aracyaryozwa guhohotera abana