AmakuruPolitikiUncategorized

Kagame yijeje Abanyagisagara amashanyarazi kugeza kuri 80%

Umukandida wa FPR Paul Kagame yemereye abatuye Akarere ka Gisagara ko azabagezaho amashanyarazi ku kigero cya 80%, bavuye kuri 22% bariho ubu.

Yabitangarije abatuye aka karere mu gikorwa cyo kwiyamamaza yahakomereje ku munsi wa kabiri, nyuma yo kuva muri Nyaruguru, kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Nyakanga 2017.

Yagize ati “Iyo mudutoye, muba muduhaye icyizere gituma twumva inshingano muba mudushinze. Kugira ngo tugere kure dushaka, bisaba politiki nziza, guhitamo neza, no gukora nk’abikorera, nta gusigana.”

Yavuze ko kubaka igihugu ntawe biheza nubwo byaba bikorwa mu buryo budahuye, bipfa kuba intego ari ugukunda igihugu.

Ati “Mu bufatanye n’andi mashyaka yishyize hamwe na twe, tuzakora akazi kanoze.”

Yagarutse no ku iterambere ry’aka karere kari muri tumwe mu turere dukennye kandi twahejwe mu bihe bya kera, ariko kuri ubu ubuyobozi bukaba bwarafatanyije n’abaturage mu kukazamura.

Ati “Ibikorwa by’iterambere Gisagara imaze kugeraho birivugira, ntabwo ari inkuru mbarirano. Ibyo mushaka ko dufatanya gukora byose, dushyize hamwe tuzabigeraho”

Yavuze ko umutekano na wo ari ingenzi mu iterambere, kugira ngo Umunyarwanda akomeze akazi ke no kwiteza imbere.

Ibikorwa byo kwiyamamaza k’umukandida wa FPR-Inkotanyi, birakomereza mu turere twa Nyamagabe, Huye na Kamonyi, kuri iki cyumweru tariki 16 Nyakanga.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *