Jack Ma yemereye urubyiruko ibihumbi 200 rw’Abanyafurika amahugurwa ku ishoramari
Jack Ma, Umuherwe w’Umushinwa muri bizinesi, yemereye urubyiruko rw’Abanyafurika imishinga itatu minini, irimo amahugurwa muri sosiyete ye n’inkunga yo kuzamura bizinesi ku bafite imishiga myiza.
- Jack Ma mu nama ya Youth Conneckt Africa yari iteraniye i Kigali.
Yabitangaje kuri uyu wa gatanu tariki 21 Nyakanga 2017, mu nama ya Youth Konneckt Africa, inama yari ihuje urubyiruko ruturutse hirya no hino muri Afurika, ruganira ku mahirwe ari mu ihanga ry’imirimo hifashishijwe ikoranabuhanga.
Yagize ati “Niyemeje gutumira urubyiruko ibihumbi 200 rw’Abanyafurika ku cyicaro cyacu tukabasangiza uko ubucuruzi bwo kuri internet bukorwa, gukoresha ubwenge butangwa na mudasobwa no gukoresha tekinoloji itangwa na internet.
Tuzasangiza buri kimwe tuzi uru rubyiruko kugira ngo nirugaruka muri Afurika bateze imbere bizinesi zabo banafashe n’abandi.”
- Perezida Kagame yahuriye na Jack Ma ku kiganiro ku iterambere ry’urubyiruko rw’Afurika.
Umushinga wa kabiri ni uwo gukorana na guverinoma na za kaminuza zo muri Afurika, akubaka kaminuza izajya yigisha urubyiruko rw’Afurika uko ubucuruzi bwo kuri internet bukorwa n’uko bakoresha ubwenge butangwa na mudasobwa (Artificial Intelligence) no gukoresha tekinoloji itangwa na internet (Internet Technology).
Undi mushinga yiyemeje ni uwo gushyiraho ikigega cya miliyoni 10 z’amadolari y’Amerika agamije gufasha urubyiruko rufite imishinga ibyara inyungu kugera ku gishoro. Yiyemeje kandi ko buri mwaka azajya ahemba Abanyafurika 15 bagize uruhare rwo kurengera inyamaswa n’ibinyabuzima.
- Iyi nama ibaye bwa mbere kuva aho igiriwe Nyafurika, yitabiriwe n’urubyiruko ruturutse hirya no hino ku isi.
Perezida Paul Kagame wahuriye na Jack Ma mu kiganiro ku cyakorwa ngo Abanyafurika bateze imbere uyu mugabane imbere, yavuze ko hakwiye kubaho ubwisanzure ku Banyafurika mu kwambuka imipaka bajya guhaha ubumenyi.
Ati “Nta Munyafurika muri iki gihe ugomba guhangayikishwa no gushaka visa kugira ngo ahure na bagenzi be b’Abanyarafurika, anige uko bizinesi zikorwa.”
Yasabye urubyiruko rw’Afurika gukomeza kwiyumvamo Ubunyafurika, kandi bagakomeza guteza imbere ikoranabuhanga riganisha ku iterambere ry’Afurika. By’umwihariko yabasabye kudatatira agaciro kabo, kugira ngo bahabwe ibiri munsi y’ubushobozi bwabo.