Imyidagaduro

J. Cole uri kubarizwa mu Rwanda, yasohoye album ye nshya yakozweho n’abarimo Timberland

Mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda no hanze yarwo, biragoye ko bwakwira udasomye cyangwa ngo unyure ku nkuru ivuga ibijyanye na J. Cole uri kubarizwa mu rw’imisozi igihumbi.

Ni inkuru yakwirakwiye mu minsi mike ishize ivuga ko uyu muraperi w’Umunyamerika ubusanzwe witwa Jermaine Lamarr Cole yaje mu Rwanda yitabiriye imikino y’irushanwa rya Basketball Africa League (BAL).

J. Cole ni umwe mu bakinnyi ba Patriots Basketball Club yo mu Rwanda bazakina iyi mikino.

Uyu mugabo yamaze gusohora Album ye nshya yise ‘The Fall off’. Igizwe n’indirimbo 12 zakozwe n’aba-producer bakomeye mu muziki 14 barimo Timberland, Jake One, DJ Dahi, Tommy Parker n’abandi. Nawe ubwe nk’umuntu usanzwe utunganya indirimbo, harimo izo yikoreye.

Iyi album yabanjirijwe na filime mbarankuru iyivugaho yise ‘Applying Pressure: The Off-Season’ yagiye hanze ku wa Mbere tariki 10 Gicurasi 2021 saa moya z’umugoroba.

Iriho indirimbo yise “i n t e r l u d e” yasohoye mu cyumweru gishize. Igaragaraho izo yafatanyije n’abandi bahanzi barimo 21 Savage, Lil Baby na Cam’ron.

J. Cole yatangiye kuvuga kuri iyi album mu mpera z’umwaka ushize, icyo gihe mu nshuro nke yifashisha imbuga nkoranyambaga yavuze ku mishinga ya album ze zitasohotse, aca amarenga kuri iyi.

Mbere y’impera z’umwaka ushize, byavugwaga ko iyi album izaba yitwa ‘The Fall Off’ gusa iryo zina riza guhinduka.

Umwaka ushize, J. Cole yari yasohoye indirimbo zirimo iyitwa “The Climb Back” na“Lion King on Ice”, zombi ntabwo zigaragara kuri iyi album nshya.

Mbere yazo, yari yashyize hanze izirimo “Snow on tha Bluff,” yavugaga ku bibazo by’ihohoterwa rikorerwa abirabura bigizwemo uruhare na Polisi aho rimwe na rimwe bicwa cyangwa bagafungwa barenganywa.

J. Cole afite imyaka 36. Yatangiye kumenyekana mu muziki mu 2007. Yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka Lights Please, 4 Your Eyez Only, Lost Ones, Crooked Smile yafatanyije na TLC, Before I’m Gone n’izindi.

Yamamaye mu 2007 ubwo yashyiraga hanze mixtape yise ‘The come up’ mu ntangiro za 2007. Nyuma yakoze izindi zirimo ‘The Warm Up’ yakoze mu 2009 na ‘Friday Night Lights’ yo mu 2010.

Ubusanzwe ni umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo akaba n’utunganya indirimbo. Abarirwa umutungo wa miliyoni 60 z’amadolari. Uyu muhanzi afite abana babiri. Ni umugabo wa Melissa Heholt barushinze mu ibanga mu mpera za 2015 bikaza kumenyekana mu 2016.

Afite ibihembo umunani bya BET Hip Hop Awards, mu 2020 abikesheje indirimbo yitwa “A Lot” yakoranye na 21 Savage yatwaye Grammy Award mu cyiciro cya ‘Best Rap Song’.

Yatwaye igihembo cya Top Rap Album Muri Billboard Music Award ndetse abitse ibikombe bitatu bya Soul Train Music Awards.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *