Izindi mpunzi 511 z’Abarundi zari mu nkambi ya Mahama zahungutse
Icyiciro cya gatatu cy’impunzi 511 z’Abarundi, cyahagurutse mu nkambi ya Mahama mu gitondo uyu munsi kuwa kane gitahutse nk’uko bivugwa na minisiteri ifite impunzi mu nshingano zayo mu Rwanda.
Muri iki gikorwa cyumvikanyweho n’ibihugu byombi hamwe n’ishami rya ONU ryita ku mpunzi, hamaze gucyurwa Abarundi bagera ku 1,500 bava mu nkambi ya Mahama.
Iyi nkambi iri mu burasirazuba bw’u Rwanda, isanzwe ibamo impunzi z’Abarundi zigera ku 60,000 ziganjemo izahunze imidugararo ya politiki yo mu 2015.
UNHCR ivuga ko mbere yo gutahurwa, izi mpunzi zibanza gusuzumwa coronavirus.
Ubwo impunzi za mbere zacyurwaga zivuye i Mahama, UNHCR yavuze ko hatahuwe hafi 500 kuko ikigo cy’agateganyo kiri ku ruhande rw’u Burundi ari wo mubare cyabashaga kwakira.
Icyo gihe umuvugizi wa ministeri y’umutekano mu Burundi yabwiye BBC ko biteguye “kwakira impunzi zigera ku 1,200” icya rimwe kuko bateguye ibigo bibiri byabasha kubakira.
Icyiciro cya kabiri cyari kigizwe n’abantu 507. U Rwanda rubageza ku mupaka wa Nemba bakakirwa n’uruhande rw’u Burundi, ibikorwa bihuzwa n’ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe impunzi, HCR.
Kugeza ubu impunzi zikabakaba 8,000 zimaze kwiyandikisha muri iyi nkambi ngo zitahe nkuko UNHCR ibivuga.
Kuzicyura byakurikiye amagambo ya Perezida Ndayishimiye washinje u Rwanda “gufata nk’ingwate impunzi z’Abarundi”, ibyo minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda yahakanye avuga ko “atari rwo rufite impunzi nyinshi z’Abarundi mu karere”.
Ubwo impunzi za mbere zacyurwaga, mu buryo budasanzwe, ku mupaka wa Nemba ku ruhande rw’u Rwanda hari umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’ibikorwa by’ubutazi naho ku ruhande rw’u Burundi hari ba minisitiri w’ubuzima n’uw’ubutegetsi bw’igihugu.
Inkambi ya Mahama ibamo impunzi zirenga 60,000 z’Abarundi, izindi zirenga 10,000 mu mijyi ya Kigali na Huye nk’uko UNHCR ibivuga.