ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU
Uyu munsi taliki ya 6 Gashyantare 2019, INES-Ruhengeri yasuwe n’abashyitsi baturutse muri AIMS Rwanda (The African Institute for Mathematical Sciences).
AIMS Rwanda ni ikigo cyigisha amasomo yibanda cyane kuri sciences n’imibare, kikaba gikorera mu bihugu bitandukanye harimo n’u Rwanda. Iyi kaminuza y’icyitegererezo muri Afrika yashinzwe hagamijwe kubaka ubushobozi no kwigira by’abanyafurika mu masomo ajyanye na siyansi n’imibare.
INES-Ruhengeri nka Kaminuza y’ubumenyingiro ifite byinshi isangiye na AIMS Rwanda nko kuba aya mashuri yombi ashishikajwe n’iterambere ry’amasomo ashingiye ku bumenyi na siyansi.
Ibi kandi biri no muri gahunda ya Leta y’u Rwanda yo guteza imbere amasomo y’ubumenyi n’ikoranabuhanga ariyo yitwa STEM (Sciences,Technology,Engineering and Mathematics).
INES-Ruhengeri na AIMS Rwanda bagiranye amasezerano y’imikoranire kuva taliki ya 17 Werurwe 2018, uru ruzinduko rero ni urwo kugira ngo impande zombi ziganire ku ngingo zitandukanye z’imikoranire murwego guteza imbere imyigire n’imyigishirize muri izi kaminuza, nko guhererekanya abarimu n’abanyeshuri (academic staff and students exchange), gukorera hamwe ubushakashatsi bushingiye ku bumenyi n’ikoranabuhanga, gutegurira hamwe inama n’ibiganiro bigamije iterambere(conferences), gukoresha laboratories za INES-Ruhengeri mubushakashatsi bukorwa, kungurana inama mu buryo bwiza bwo gutegura ukwimenyereza ku murimo kw’abanyeshuri (internship), n’ibindi.
Icyerekezo cya INES-Ruhengeri cyo kuba Kaminuza yUbumenyingiro gisaba kugirana imikoranire n’ibindi bigo yaba inganda, ibigo by’ubushakashatsi ndetse na kaminuza kugirango bifashe abarimu n’abanyeshuri kuvoma ubumenyi buturutse hirya no hino.
Kanda hano ubashe gusoma iri tangazo muburyo bw’umwimerere.Itangazo rigenewe Abanyamakuru AIMS @INES
Press release on AIMS visit at INES – English