AmakuruPolitikiUbukunguUncategorized

Inyungu y’uruganda rukora Sima ‘CIMERWA’ yazamutse neza muri uyu mwaka wa 2019

Uruganda Nyarwanda rukora Sima rwa Cimerwa rugaragaza ko hagati ya Nyakanga 2018 na Nyakanga 2019 inyungu rwagize yazamutseho 55% kuko yageze kuri miliyari 16.7 Frw ivuye kuri miliyari 10.8 Frw rwari rwungutse mu mwaka wawubanjirije.

Iyi mibare yagaragajwe kuri uyu wa 5 Ukuboza 2019 ubwo CIMERWA yamurikaga raporo y’umwaka y’uko ubukungu bwayo bwari buhagaze mu mwaka ushize.

Iyi raporo igaragaza ko nyuma yo kwishyura inguzanyo uruganda rwatse muri banki n’amafaranga y’ibikoresho uruganda rwasannye (Depreciation costs), rusigarana inyungu ya miliyari zisaga 4.5Frw, mu gihe umwaka wawubanjirije rwari rufite igihombo cya miliyari 1.5Frw (-1.58Frw).

Nyuma yo kwishyura imisoro, uru ruganda rwasigaranye inyungu ya miliyari 3.45Frw mu gihe umwaka wawubanjirije rwari rufite igihombo cya miliyari 1.49Frw.

Iyi raporo igaragaza ko Sima uru ruganda rwacuruje yavuye kuri Toni 357 736 muri Nzeri 2018 igera kuri Toni 429 730 muri Nzeri 2019. Bivuze ko habayeho ukwiyongera kwa 20%, bingana na Toni 71 994.

Uku kwiyongera niko kwatumye amafaranga rwakuye muri Sima rwagurishije muri uwo mwaka yiyongeraho Miliyari 12Frw kuko hagati ya Nzeri 2017 na Nzeri 2018 rwari rwacuruje miliyari 50.2 Frw mu gihe hagati ya Nzeri 2018 na Nzeri 2019 Sima rwacuruje yavuyemo miliyari 62.2Frw. Habayeho ukwiyongera kwa 24%.

Umuyobozi Mukuru wa Cimerwa, Bheki Mthembu, yavuze ko uko kwiyongera bibaye nyuma y’imbaraga n’umuhate uru ruganda rwashyizeho, aho muri Mata umwaka ushize rwari rwahagaritse uruganda kugira ngo hagire bimwe ruvugurura byagiraga ingaruka ku bushobozi bwarwo.

Mthembu yavuze ko uretse ukwiyongera k’umusaruro mu bijyanye n’ingano ya sima rukora n’amafaranga rukuramo, uruganda rwanakoze n’ibikorwa bitandukanye byo gufasha abaturage, by’umwihariko abatuye mu nkengero z’aho rukorera mu bikorwa birimo ibyo guteza imbere ibikorwa remezo, ubuzima, uburezi, ubucuruzi n’ibindi.

Ati “Inyungu twagezeho uyu mwaka izadufasha mu kwagura ubushobozi bw’uruganda rwacu no gusangiza inyungu twabonye abatuye aho dukorera.”

Umuyobozi ushinzwe ubukungu muri CIMERWA, John Bugunya, yavuze ko inyungu yiyongereye ifitanye isano n’imishinga ikomeye y’ubwubatsi n’ibikorwa remezo Leta yashoyemo imari irimo nk’uwa Stade ya Kigali Arena, Ikibuga cy’indege cya Bugesera, ibiro bya Minisitiri w’Intebe, Ibiro by’Akarere ka Gasabo n’ibindi.

Cimerwa ifite ubushobozi bwo gutunganya sima ingana na toni 600 000 ku mwaka ariko ntibiragerwaho kuko ubu rugeze kuri 80%, mu gihe sima ikenerwa mu Rwanda ku mwaka ingana na toni 640,455. Intego CIMERWA ifite ni uko mu 2020 hagati ruzaba rugeze kuri 90%, naho mu 2021 rukagera ku 100%.

 

Uwamaliya Florence

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *