AmakuruPolitikiUbukunguUbureziUncategorized

INES Ruhengeri yatangije ikoranabuhanga ritanga amakuru yihuta kandi yizewe kumiterere y’Isi

Abanyeshuri biga muri Kaminuza y’Ubumenyingiro ya INES Ruhengeri basoje amahugurwa ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rigezweho ryifashishwa mu buryo bwo gufata amashusho bugenda ‘mobile mapping’’ hagamijwe gucukumbura  amakuru ajyanye   n’imiterere y’Isi ,ndetse n’ibiyikikije  nk’imihanda n’ibindi.

Uburyo bugezweho kandi butanga amakuru yizewe mu gihe gito

Aya mahugurwa  yamaze iminsi itatu yari yahurije hamwe abanyeshuri bo muri kaminuza y’Ubumenyingiro ya  INES Ruhengeri, biga mu mwaka wa gatatu n’uwa kane, hakiyongeraho n’abandi batumirwa batandukanye, barimo n’abaturutse mu bihugu bituranye n’u Rwanda nka Kenya- Uburundi,akaba yaratanzwe k’ubufatanye n’ikigo cyo mu Bubiligi DrivenBy, gisanzwe kizobereye imikoreshereze y’iri koranabuhanga rigezweho.

Rev.Fr Dr HAGENIMANA Fabien Umuyobozi wa INES Ruhengeri

Umuyobozi wa Kaminuza y’Ubumenyingiro ya INES Ruhengeri, Rev.Fr Dr HAGENIMANA Fabien , yatangaje ko kaminuza ayoboye isanzwe yibanda cyane mu gukoresha no guteza imbere  ikorabanuhanga rigezweho kandi ikanaryigisha,aho isanzwe ifite ishami ryigisha ibijyanye  na Surveying ,bityo intego akaba ari uguharanira kuryimakaza no kuziba icyuho cyahagaragara ibibazo byakagombye gukemuka rikoreshejwe.

Yagize ati”Icyari kigamijwe ni ukwigira hamwe imikorere yo gufata amashusho muburyo bugenda(mobile mapping) hakaba  hifashishishwa  icyuma gifata amashusho gishyirwa ku modoka bigafasha mu kugenzura imiterere y’umuhanda aho ibipimo bitangwa bishyirwa muri mudasobwa (Computers ) bigahita bitanga ibisubizo byerekana niba hari ahameze nabi cyangwa hari ibikwazo (Obstacles),kureba niba ibikikije umuhanda nta bibazo birimo,kandi bigakorwa vuba hagendewe ku ikoranabuhanga rigezweho”.

Yongeyeho ko bikoresho bisanzwe bikoreshwa, ibyinshi umuntu yagendaga abihagatiye agapima ibintu bikeya mu gihe kirekire cyane, ibindi, ukaba wakoresha drone nayo isanzwe ikoreshwa muri INES  ariko na yo ikaba hari ibyo itabasha gufata mugihe ubu buryo bushya bwaje nk’igisubizo muburyo burambye kandi bwizewe.

Umutesi Alice wakurikiye amahugurwa

Umutesi Alice, umunyeshuri wiga mu mwaka wa gatatu muri INES Ruhengeri, yahamije  ko ubu buryo bushya bw’ikoranabuhanga buzazana impinduka nziza kuko butandukanye n’ubwari busanzwe bukoreshwa,kuko bwo bwihariye ubushobozi bwo gutanga amakuru yizewe kandi mugihe gito.

Yagize ati “Aya mahugurwa aje akenewe kuko yiyongera kubyo twize nibyo duteganya kwiga,bikaba bizadufasha kurushaho kuzamura ubumenyi,tubikesha ikoranabuhanga rishya twigishijwe,kuko uburyo twari dusanzwe dukoresha bugizwe na  Total station theodolite, GPS n’ibindi bikoresho, butabasha guhangana n’imihindagurikire y’ikirere nko mubihe by’imvura n’ibicu biremereye, hakabaho imbogamizi mu gukusanya amakuru akenewe,ubu rero tukaba twizeye ko ibyo twize nitumara kubisangiza bagenzi bacu twigana, bizadufasha kuhangana ku isoko ry’umurimo.”

Gusa uyu munyeshuri yagaragaje ko igihe  cy’iminsi itatu bagenewe cyo gukurikira aya amahugurwa kidahagije, kuko  ibyari biteganijwe babyigishijwe mu nshamacye y’igihe gito,aboneraho gusaba ko bazahabwa amahirwe yo kubyiga byimbitse.

 

 

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *