Imyenda ikorerwa mu Rwanda ntizongera guhenda
Ba Rwiyemezamirimo bafite inganda zikora imyenda mu Rwanda bemeza ko Leta yabashyize igorora nyuma yo kubakuriraho imisoro kubyo batumiza hanze, bikaba byarazamuye icyizere kubaguzi babagana.
Babitangaje kuri uyu wa Kane tariki 25 Ukwakira 2018, ubwo bari bitabiriye igikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro ingamba nshya zo guteza imbere Made in Rwanda, igikorwa cyayobowe na Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda, Hakuziyaremye Soraya, kikaba cyitabiriwe n’abandi bayobozi ndetse n’abakuriye inganda zitandukanye.
N’ubwo bimeze gutyo, ngo haracyari ibigihenda bitewe n’aho ibyo bikorwamo bikigorana kubibona bitewe n’aho bituruka nk’uko byatangajwe na Minisitiri Hakuziyaremye, akavuga ariko ko hari ikirimo gukorwa.
Ati “Koko hari ibintu bituruka hanze bigihenda ababitumije, turashaka kureba neza niba mu byo bakenera ntabiboneka mu Rwanda. Ikindi tugomba kwitaho ni ubwiza bw’ibyo bakora, ibyo rero tugiye kubyitaho dufatanyije n’ibindi bigo mu myaka irindwi iri imbere, igiciro kigabanuke ariko n’ibihabwa abaguzi ari byiza”.
Ingamaba zizitabwaho mu myaka irindwi iri imbere ngo ni ukwita byihariye ku bice bimwe na bimwe nk’ibijyanye n’imyenda, kongera ubwiza bw’ibikorwa, guhuza abanyenganda n’abaguzi, kugabanya igiciro cyo gukora iby’iwacu no guhindura imyumvire y’abaguzi kugira ngo babyitabire.