AmakuruPolitikiUbuzimaUncategorized

Imwe mu myanzuro yafatiwe mu nama ya EAC yayobowe na Perezida Kagame

Abakuru b’Ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC bemeje ko abashoferi batwara amakamyo yambukiranya imipaka bajya bapimwa coronavirus mbere y’uko bahaguruka, kandi bigakorwa buri byumweru bibiri.

Uyu ni umwe mu myanzuro yafatiwe mu nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga ry’amashusho, yitabirwa na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya na Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir.

Iyi nama yigaga ku ngamba zihuriweho zafatwa mu guhangana n’icyorezo cya coronavirus muri aka karere. Ibihugu bya Tanzania n’u Burundi ntabwo byitabiriye iyi nama nyunguranabitekerezo.

Hashize iminsi ibihugu by’u Rwanda na Uganda, bigaragaza ko ubwandu bushya bwa coronavirus buri kuboneka cyane mu bashoferi b’amakamyo yambukiranya imipaka.

Byatumye u Rwanda rufata ingamba zirimo gushyiraho uburyo abashoferi b’amakamyo baturuka hanze bajya bagarukira ku mupaka ntibagere mu gihugu, imodoka zabo zigatwarwa n’abandi bakazigeza aho zipakururira. Uwo mwanzuro ntiwishimiwe n’abashoferi bo muri Tanzania kuko bavugaga ko bizongera ikiguzi cy’urugendo.

Abakuru b’ibihugu bigize EAC banzuye ko hashyirwaho uburyo bwo gutanga ibyangombwa by’abapimwe coronavirus, no gusangira ibyavuye mu bizamini by’abapimwe.

Abaminisitiri b’ubuzima, Ubucuruzi n’ubutwererane ari nabo bashinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’iyo myanzuro, basabwe gushyiraho uburyo bwo gupima no guha ibyangombwa abashoferi b’amakamyo nyuma yo kubapima mbere y’uko bakora ingendo bavuye mu bihugu byabo, no kujya bapimwa buri byumweru bibiri kandi raporo igahabwa abakuru b’ibihugu.

Abakuru b’ibihugu bemeje ko mu gihe cy’iki cy’icyorezo guhanahana amakuru ari ingenzi, basaba abaminisitiri babishinzwe gushyiraho uburyo bw’ikoranabuhanga buhoraho, bwo kugenzura abashoferi b’amakamyo n’ababaherekeza ku buryo ubwo buryo butangira gukoreshwa n’ibihugu binyamuryango.

Bagaragaje ko inzego z’ingenzi zifashe ubukungu bw’ibihugu mu karere ziri kugenda gahoro kubera icyorezo cya coronavirus.

Izo nzego zirimo nk’ubuhinzi, ubucuruzi, inganda, ubukerarugendo n’imyidagaduro, maze basaba ibihugu korohereza inganda z’imbere mu bihugu ziri gukora ibikoresho biri kwifashishwa mu guhangana na coronavirus nk’udupfukamunwa, imiti isukura intoki, amasabune, imyambaro itwikira isura, ibiribwa, ibyuma bifasha abarwayi guhumeka n’ibindi.

Basabye ko abahinzi n’aborozi boroherezwa bagakomeza ibikorwa byabo haba muri ibi bihe by’icyorezo na nyuma yacyo, no gufasha mu kuzahura ubucuruzi buto n’ubuciriritse bwagizweho ingaruka na coronavirus, hashyirwaho uburyo bwo kubona amikoro.

Aba bakuru b’ibihugu bishimiye ibiri gukorwa mu guhangana na Coronavirus mu karere, biyemeza gukomeza kubishyigikira.

Kugeza kuri uyu wa Kabiri, abantu bamaze kwandura Coronavirus muri Uganda ni 122, u Rwanda ni 285, Sudani y’Epfo ni 156 naho Kenya ni 700.

Perezida Kagame yasabye ibihugu binyamuryango gukorera hamwe mu guhangana n’icyorezo cya coronavirus
Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta ni umwe mu bakuru b’ibihugu bitabiriye iyi nama

 

Src:Igihe

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *