Imwe mu imishinga igamije kumaraho akajagari muri Kigali
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko 40.1% by’abawutuye bari mu myubakire y’akajagari, icyakora kakaba kagenda kagabanuka buhoro buhoro, kuko mu 2012 abatuye mu kajagari bari 62%.
Ibi ni ibyagarutsweho n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye inama y’Ishyirahamwe ry’Ibigo bikora Imirimo y’Ubwubatsi mu Rwanda (AEBTP), akabakangurira gufatanya n’ubuyobozi kugira ngo akajagari mu myubakire gacike burundu muri uyu mujyi.
Icyakora Meya Dusengiyumva yavuze ko hari umushinga mugari uyu mujyi ufite, wo kubaka inzu nyinshi hakurikijwe igishushanyo mbonera, bityo abatuye nabi babone aho batura heza.
Yagize ati “Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), yatugaragarije ko dukeneye inzu ibihumbi 187 kugeza mu 2029, kugira ngo tubashe gucubya ikibazo cy’abantu bakeneye amacumbi aciriritse, hanakemurwe icyo kibazo cy’akajagari. Ni ukuvuga inzu nshya ziyongera ku zisanzwe hagamijwe ko abatuye umujyi baba ahantu heza. Ibi rero birerekana ko hari amahirwe menshi kuri mwebwe nk’ishyirahamwe ry’abubatsi bo mu Rwanda”.
Yungamo ati “Ku rundi ruhande, muri 2024 hari abantu ibihumbi 80 badusabye ibyangombwa byo kubaka, ni abantu bafite amafaranga bashaka kubaka. Ni isoko rero rigenda ryaguka, tukabasaba ko mwashyiramo ubunyamwuga kandi mugakorana neza n’abo mwubakira, mubabwira ko ari ngombwa ko bagera ku cyubakwa aho kubirekera abakozi gusa, kuko iyo habayemo amakosa akenshi ushaka uwo ubaza ukamubura”.
Perezida wa AEBTP, Munyakazi Sadate, avuga ko mu myubakire hakunda kubaho ikibazo cy’abapatana akazi ariko ntibagere aho gakorerwa, bityo ko ari ibyo kwamagana.

Ati “Abayobozi batanga icyangombwa cyo kubaka hariho n’umwubatsi w’umwuga ugomba gukurikirana ibikorwa, ariko bajya mu igenzura bakamubura. Ibyo biterwa n’uko uwo mwubatsi aba yaragaragaye mu nyandiko gusa mu gusaba ibyangombwa, ariko mu by’ukuri we na nyiri icyubakwa babiziranyeho ko atazabikora. Iyo habaye ikosa rero bitugiraho ingaruka twese nk’abubatsi”.
Yungamo ati “Ni yo mpamvu rero abo bahagararira ibikorwa by’ibyiciro runaka by’ubwubatsi bagombye kuba muri iri huriro ryacu. Icyo ibi bizafasha ni uko mu gihe abayobozi bagiye mu isuzuma, bakatubwira natwe tukajyana, nituhagera wa mwubatsi uri mu mpapuro ntituhamusange tuzamuha ibihano. Muri ibi dushobora kutongera kumushyira ku rutonde rw’abubatsi bemewe mu mwaka ukurikiyeho, dushobora kumuhanisha kumuca amafaranga n’ibindi”.
Akomeza avuga ko ibi nibishyirwa mu bikorwa, bizagabanya amakosa avugwa mu myubakire, bityo uru rwego ruhanzwe amaso na benshi rugatanga serivisi inoze.
Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Jimmy Gasore, yavuze ko urwego rw’ubwubatsi rufite uruhare rukomeye mu iterambere ry’Igihugu, ari yo mpamvu rugomba gushyikirwa.
Ati “Imibare dufite ni uko 7% by’umusaruro mbumbe w’Igihugu waturutse mu rwego rw’ubwubatsi, urumva ko ari uruhare runini cyane bityo ko ari ngombwa kongeramo imbaraga. Ni yo mpamvu tugomba kongera imikoranire hagati ya Leta n’abikorera cyane cyane abari mu rwego rw’ubwubatsi, kugira ngo turusheho kunoza ibyo dukora, ndetse tunavaneho imbogamizi zaba ziri kuri buri ruhande”.
Ishyirahamwe ry’Ibigo bikora Imirimo y’Ubwubatsi mu Rwanda ryatangiye gukora mu 1997.
![]()

