Impinduka mu Ikoranabuhanga n’Ingaruka ku Bidukikije n’Imibereho y’Abaturage i Rutsiro
Mu Burengerazuba bw’u Rwanda, mu Karere ka Rutsiro, mu murenge wa Kivumu, ni ho hakorera uruganda rukora inzoga ruzwi nka Herbmadz. Uru ruganda rwagize uruhare mu guteza imbere ubukungu bw’aka gace, ariko nk’izindi nganda, rwagiye ruvugwaho ingaruka ku bidukikije, cyane cyane mu bihe byashize.

Mbere, uru ruganda rwakoreshaga inkwi mu guteka inzoga, bigatuma imyotsi myinshi ikwira mu kirere igahumanya umwuka abaturage bahumeka. Abaturage batuye hafi y’uruganda bagaragazaga ko bahura n’ibibazo by’ubuhumekero n’umwuka mubi uterwa n’iyo myotsi.
Umwe mu baturage, umugabo utuye hafi y’uruganda, yagize ati: “Kera imyotsi yari myinshi cyane ku buryo byari bigoye no guhumeka neza, cyane cyane nimugoroba iyo uruganda rwakoraga cyane.”
Anne karara n’Umuturage, na we yavuze ati: “Abana bacu bahoraga barwaye inkorora. Twari duhangayitse kuko twumvaga ubuzima bwacu bubangamiwe n’iyo myotsi.”
Icyakora, mu rwego rwo kugabanya izo ngaruka no kurengera ibidukikije, nyir’uruganda witwa Haba yafashe icyemezo cyo kuzana ikoranabuhanga rigezweho. Uru ruganda rwatangiye gukoresha mazutu mu guteka inzoga aho gukoresha inkwi, bikaba byaragabanyije cyane imyotsi yajyaga mu kirere.
Joseph n’umukozi mu ruganda yagize ati: “Twabonaga ko gukoresha inkwi byangiza ibidukikije kandi bigashyira ubuzima bw’abaturage mu kaga. Twahisemo gushora imari mu ikoranabuhanga rigezweho rikoresha mazutu kugira ngo tugabanye imyotsi kandi tunorohereze abakozi bacu.”
Abakozi bakora muri uru ruganda bavuga ko iyi mpinduka yabagiriye akamaro kanini. Umwe mu bakozi yagize ati: “Kera guteka inzoga byasabaga imbaraga nyinshi no kwegera umuriro w’inkwi, bikadutera umunaniro n’ingaruka ku buzima. Ubu turakora mu buryo bworoshye kandi butaduteza ibibazo byinshi.”
Nzaboninka j Claude n’umukozi na we yongeyeho ati: “Ikoranabuhanga ryazanye impinduka nziza. Ntitukigira umwotsi mwinshi mu maso, kandi akazi karihuta kurusha mbere.”
Nubwo iyi mpinduka yashimwe n’abaturage n’abakozi, haracyari impungenge ku ngaruka zishobora guterwa n’imyuka iva kuri mazutu ikoreshwa. Abahanga mu bidukikije bagaragaza ko nubwo mazutu igabanya imyotsi iva ku nkwi, na yo ishobora gusohora imyuka yangiza ikirere irimo nka Carbon dioxide, ifitanye isano n’ikibazo cy’ihindagurika ry’ikirere kizwi nka Climate Change.

urugendo rwo kurengera ibidukikije ruracyakomeje. Nubwo Herbmadz rwateye intambwe igaragara mu kugabanya imyotsi yangiza, haracyari icyifuzo cy’uko hashyirwaho ubundi buryo burambye burushijeho kurengera ikirere. Ibi bisaba ubufatanye bw’abikorera, leta n’abaturage kugira ngo iterambere rijyane no kurengera ubuzima bw’abantu n’ibidukikije.
By:Florence Uwamaliya
![]()

