Impamvu Tshisekedi atwerera amahanga ibibazo bya Congo mu mboni za AFC/M23
Mu gihe Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ikomeje gutwerera u Rwanda ibibazo by’umutekano muke muri icyo gihugu, AFC/M23 yashimangiye ko ari amayeri ikoresha mu guhisha ko ubutegetsi bwa Tshisekedi bwananiwe gukemura ibibazo by’Abanye-Congo.
Umuhuzabikorwa mu bya Politiki w’Ihuriro AFC/M23, Corneille Nangaa, yagaragaje ko ubutegetsi bwa Tshisekedi bushaka gufata ibibazo by’igihugu, bukabitwerera ibihugu by’amahanga mu guhisha ko bwananiwe kubibonera ibisubizo.
Ati “Ibibazo bihari ni iby’Abanye-Congo ubwabo. Gushaka kubitwerera amahanga ni ukwita ku bimenyetso by’indwara udakemuye umuzi w’ikibazo. Ni gahunda y’uburyarya y’ubutegetsi bwa Kinshasa igamije guhisha ukuninirwa kwa guverinoma yabwo.”
Yavuze ko ubwo buryo bwo kwihunza ibibazo butazatuma haboneka igisubizo kirambye ku kibazo cy’amakimbirane n’umutekano muke.
Ati “Kujya kwitotombera no gusaba mu murwa mukuru w’ibindi bihugu ntibizigera bikemura ikibazo cya Congo: ubwicanyi, itsembatsemba, umutekano muke udahwema kugaruka, amakimbirane ashingiye ku bwenegihugu, ruswa, ubukene, imvugo zibiba urwango, ivangura rishingiye ku moko, kunyereza umutungo wa Leta, ubujura n’ubugizi bwa nabi mu mijyi, cyangwa se umwanda.”
Yakomeje yerekana ko ibyo Ihuriro AFC/M23 rikora biri mu kuri kandi bikwiye mu gushaka igisubizo kirambye kinyuze mu mucyo, cyubakiye ku kuri, kubazwa inshingano no kurangiza akarengane.
Yerekanye kandi ko AFC/M23 itagamije kwihorera ahubwo icyo igamije ari uko ibibazo by’Abanye-Congo byakemurwa burundu.
Ati “Turahamagarira Abanya-Congo gukomeza kwiyunga. Uburenganzira bwemewe n’ubumwe bw’igihugu bwubakwa biciye mu kubana neza, gushyigikirana nk’igihugu, kutavangura no gukomera ku ntego y’abaturage banze guteshwa agaciro, mu gihe bahisemo gahunda yo kubahiriza amategeko aho guhitamo gukorera mu kajagari.”
Yakomeje ati “Igihe cyo gushuka, kubeshya no gutanga amasezerano y’ibinyoma cyarangiye. Guhera ubu, Abanye-Congo bahagaze bemye, biyemeje kandi bafite ubushake bukomeye. Umwaka wa 2026 uzaba umwaka wo gushimangira urugamba rwacu rwo kwibohora, ubutabera, amahoro no kongera kubaka Leta.”
Yasoje agaragaza ko kuri ubu ibiganiro bihuza RDC n’Ihuriro rya AFC/M23 byagirwagamo uruhare na Qatar bikabera i Doha bikigorwa no kugera ku gisubizo kizima.
Ubutegetsi bwa Tshisekedi bwanze kongera kugirana ibiganiro na AFC/M23 byaba iby’imbonankubone cyangwa ibyifashishije ikoranabuhanga.

Corneille Nangaa wa AFC/M23 yashije Tshisekedi gutwerera ibibazo by’igihugu amahanga mu guhisha ugutsindwa k’ubutegetsi bwe
![]()
