Imiti Gakondo yongera ubuzima, igasigasira n’ibidukikije
Mu gihe abantu benshi bakomeje gushakisha imiti y’inganda igura menshi kandi yangiza ibidukikije, bamwe mu Banyarwanda basubiye ku bimera byabo bya kera nk’inzira yo kwisigasira ubuzima no kubungabunga ibidukikije. Ibimera nka tungurusumu, tangawizi, marakuja, irongi n’igitunguru gitukura byongeye kugira agaciro kubera akamaro bifitiye ubuzima n’ibidukikije.

Tungurusumu izwiho gufasha mu kurwanya umuvuduko w’amaraso no gusukura umubiri. Iyo ikoreshwa mu mirima, ifasha kurwanya udukoko twangiza imyaka, bityo ikagabanya ikoreshwa ry’imiti mvaruganda.
Tangawizi nayo ifasha mu kongera imbaraga, kurwanya ibicurane no gusukura umubiri. Abahinzi bavuga ko kuyitera byongera ubutaka intungamubiri, bikarinda isuri.
irongi rikomeza gukoreshwa nk’umuti w’indwara z’uruhu n’ibisebe byo mu nda. Ni igihingwa gikura neza mu butaka busanzwe kandi ntigisaba imiti, bigatuma kitangiza ibidukikije.
Marakuja nayo ni imbuto ikungahaye kuri vitamini C, ifasha mu kongera ubudahangarwa no kurwanya umunaniro. Amababi yayo akoreshwa mu gukora icyayi kirwanya ihungabana n’umunaniro mwinshi.
Ibi bimera byose bigaragaza ko ubuvuzi Gakondo atari ibisigaye inyuma, ahubwo ari inzira y’iterambere rirambye. Gukoresha Imiti Gakondo bigabanya imyanda iva mu nganda, bikarinda ubutaka n’amazi kandi bigafasha abahinzi kubona umusaruro mwiza ku giciro gito.

Kwisubira ku bimera byacu by’umwimerere ni uburyo bwo kurinda ubuzima n’ibidukikije, tugendera ku bumenyi bw’abakurambere bacu. Ni inzira yerekana ko iterambere nyaryo rigerwaho ari uko umuntu n’ibidukikije babanye neza.
Igitunguru gitukura gifite antioxidants nyinshi zirinda kanseri, umutima n’indwara z’uruhu.
Ubushakashatsi bwo muri Kigali Health Research Center (2025) bwerekanye ko abantu 72% bakoresha igitunguru gitukura mu mafunguro yabo ya buri munsi bagabanya ibyago byo kurwara indwara zifata umutima.
Kandi mu buhinzi, igitunguru gitukura gifite umwuka urinda udukoko, gituma kiba kimwe mu bihingwa byifashishwa mu buhinzi butangiza ibidukikije (organic farming).
Dr. Mukandayisenga Liliane, inzobere mu by’imirire mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), avuga ko gukoresha ibi bimera mu mafunguro ya buri munsi ari uburyo bwo kubungabunga ubuzima mu buryo karemano.
“Ibi bimera bitanu birafasha mu kongera ubudahangarwa, kugabanya ibinure bibi no kurinda indwara z’umutima. Si imiti, ariko ni isoko y’ubuzima buzira umuze,”
Ku ruhande rw’ibidukikije, Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Kurengera Ibidukikije (REMA) kivuga ko ibi bihingwa bifite uruhare rukomeye mu kurinda ubutaka n’amazi, kandi byagakwiye gutezwa imbere mu bice byose by’igihugu.
Juliet Kabera avuga ko imyanzuro abantu bafata mu mibereho ya buri munsi ifite ingaruka ku bidukikije. Yagize ati:Guhitamo uburyo dukoresha imiti n’Ingenzi kuko ibimera byose bifite akamaro,. Ni umusaruro uva mu bidukikije udusubiza ubuzima, ni yo mpamvu dukangurira abahinzi kubihinga ku bwinshi.”Yakomeje ashimangira ko ibi bihingwa bigira uruhare mu kugabanya imyuka ihumanya ikirere kuko bikurura umwuka wa CO₂ n’indi myanda iva mu byuka by’imodoka n’imirimo y’inganda.
Tangawizi, Tungurusumu, Irongi, Itunda n’Igitunguru Gitukura si ibiryo bisanzwe. Ni impano z’ibidukikije zitanga ubuzima, zikingira ubutaka n’umwuka, kandi zigashyigikira gahunda ya Leta yo kurengera ibidukikije no guteza imbere ubuzima buzira umuze.
Nk’uko byagaragajwe na RBC mu bushakashatsi bwa 2025, abanyarwanda 65% bamaze kubikoresha nk’imiti karemano cyangwa nk’imboga zisanzwe, mu gihe 48% by’abatuye mu byaro bamaze kubihinga mu ngo zabo.
Bose bahuriza ku ijambo rimwe:“Imiti yacu iri mu bihingwa byacu, kandi ibidukikije ni ubuzima bwacu.”

By:Florence Uwamaliya
![]()

