Imiryango itegamiye kuri Leta yiyemeje guhangana n’ingengabitekerezo,ihakana n’ipfobya rya Jenoside
Ihuriro ry’imiryango nyarwanda itari iya Leta “RCSP” ndetse n’ihuriro ry’imiryango mpuzamahanga itari iya Leta “NINGO” yihurije hamwe mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uyu muhango wabereye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi tariki 18 Kamena 2021 aho banarebeye hamwe uruhare rw’imiryango itari iya Leta mu kurwanya ingengabitekerezo, ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umushakashatsi muri Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) , Bimenyimana Valens yatangaje ko kuva muri 2017 kugeza 2020 abagera ku 1172 bakurikiranweho icyaha cy’ingengabitekerezo bikaba bikunze kugaragara cyane mu gihe cyo kwibuka.
Yakomeje avuga ko muri 2020 abagaragaweho n’ ingengabitekerezo bari 246 muri bo 167 bakaba bari urubyiruko aho bamwe bari bato mu gihe cya Jenoside abandi bakaba baravutse nyuma.
Bimenyimana Valens akaba yarasabye iyi miryango itari iya Leta gufata iya mbere mu kurwanya abakomeje gukoresha inzira izo ari zo zose mu guhembera ingebitekerezo ya Jenoside .
Dr Nkurunziza Ryarasa Joseph, Umuyobozi w’ Ihuriro ry’Imiryango nyarwanda itari iya Leta “RCSP” yatangaje ko bahurije hamwe iki gikorwa ngo bibuke ariko banarebere hamwe uruhare rwabo mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside kuko bikomeje kugaragara ko birimo kwiyongera cyane cyane mu rubyiruko.
Akomeza avuga ko bafashe ingamba zo kurwanya ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Sean Kerrigan, Umuyobozi w’ihuriro ry’imiryango mpuzamahanga itari iya Leta “NINGO” nyuma y’ibiganiro bitandukanye ndetse n’ubuhamya yatangaje ko bagomba kwibuka ibyabaye ariko baharanira ko bitazongera kuba ukundi.
Yashimiye Leta y’u Rwanda kubera ubuyobozi bwahisemo kubaka igihugu bugashyira ingufu mu kubaka ubumwe no kubabarirana.
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere (RGB), Dr Usta Kaitesi yashimiye iyi miryango itari iya Leta kuba yarahurije hamwe iki gikorwa.
Yagize ati : “Uyu munsi bibutse bibaza uruhare imiryango itari iya Leta yagira mu kurwanya ingengabitekerezo, ihakana n’ipfobya rya Jenoside”.
Yakomeje avuga ko igihugu gihangayikishijwe n’abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside, ihakana n’ipfobya.
Ati : “Iyi miryango ikorana n’abaturage benshi kandi ifite n’abafatanyabikorwa batandukanye benshi iyo rero basobanukiwe neza ko bafite inshingano zo guhangana nabyo tuba dufite amahirwe ko na bo ubwabo bazirinda kujya muri ibyo bikorwa ariko wari n’umwanya wo kwibaza ngo uruhare rwiza bafite ni uruhe n’urubi ni uruhe kugira ngo bashobore kugira uruhare rukwiye nyarwo rwo kubaka sosiyete Nyarwanda itagira ingengabitekerezo ya Jenoside.”
Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr Usta Kaitesi yavuze ko uretse iki gikorwa cyo kwibuka, iyi miryango itari iya Leta yanafashe gahunda yo kwifatanya n’abarokotse Jenoside bagizweho ingaruka na COVID-19.
Ati: “Hari ibihe bigera bikagabanya ingufu abarokotse Jenoside bari bamaze kugira, iyi miryango rero uko gushaka kwifatanya, kumenya ibibazo bafite ndetse no kubafasha mu buryo bufatika ni ikintu cyiza kuko iyo sosiyete ifashanya iranakura ariko ubutumwa bukomeye ni ukongera kwihanganisha abarokotse Jenoside tubashimira kuko batubera imbaraga n’amaboko akomeye yo kubaka igihugu.”
Ihuriro ry’imiryango nyarwanda itari iya Leta “RCSP” ndetse n’ihuriro ry’imiryango mpuzamahanga itari iya Leta “NINGO” mu rwego rwo guhumuriza abarokotse Jenoside yashyikirije IBUKA miliyoni 10 zigenewe gufasha abibasiwe cyane na COVID-19.