AmakuruPolitikiUbukunguUncategorized

Imigabane yose yaTigo Rwanda yegukanwe na Airtel

Isosiyete y’itumanaho ya Bharti Airtel yamaze gutangaza ko yaguze bidasubirwaho Tigo Rwanda, isosiyete y’itumanaho imaze imyaka umunani ikorera mu Rwanda.

Bharti Airtel, ikigo cy’itumanaho cy’Abahinde, igira iti “Bharti Airtel Limited yamaze kugirana amasezerano n’isosiyete y’itumanaho yitwa Millicom International Cellular S.A. (Millicom) azatuma Airtel Rwanda yegukana imigabane ingana na 100% ya Tigo Rwanda.”

Ibyo bivuze ko abakiliya ba Tigo mu Rwanda bazahita bakoresha umurongo wa Airtel Rwanda .

Ibyo bikazatuma Airtel Rwanda iba sosiyete y’itumanaho ya kabiri mu Rwanda ikomeye, yinjiza miliyoni zibarirwa muri 80 z’Amadolari ya Amerika (abarirwa muri miliyari 68Rwf).

Sunil Bharti Mittal, uyobora Bharti Airtel avuga ko kugura Tigo Rwanda biri mu rwego rwo kongera ingufu za Airtel mu Rwanda no kwigarura isoko ry’itumanaho muri Afurika.

Ikinyamakuru business-standard.com dukesha iyi nkuru, cyanditse ko Raghunath Mandava, umuyobozi wa Airtel muri Afurika ahamya ko kuba Airtel yaguze Tigo Rwanda isoko ry’itumanaho mu Rwanda rizabyungukiramo kuko ngo abantu bazaryoherwa n’umurongo wa Airtel na interineti yayo ya 3G na 4G ndetse na Airtel Money.

Tigo Rwanda yatangiye gukorera mu Rwanda mu mwaka wa 2009. Ifite abafatabuguzi babarirwa muri miliyoni eshatu zirenga.

Airtel Rwanda yatangiye gukorera mu Rwanda mu mwaka wa 2012. Kuri ubu ifite abafatabuguzi babarirwa muri miliyoni ebyiri.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *