AmakuruPolitikiUbukunguUncategorized

Ikoranabuhanga rihuriweho na EAC mu kugenzura abashoferi b’amakamyo rigiye gutangirizwa ku mupaka wa Kagitumba

Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC watangaje ko uburyo bw’ikoranabuhanga buzajya bwifashishwa mu kugenzura abashoferi b’amakamyo mu kurwanya Coronavirus, buzatangizwa ku mugaragaro ejo ku wa 8 Nzeri 2020 ku mupaka wa Kagitumba uhuza u Rwanda na Uganda nkuko amakuru dukesha igihe abitangaza..

Iri koranabuhanga rizwi nka ‘EAC Regional Electronic Cargo and Drivers Tracking System’ ryagombaga gutangizwa ku mugaragaro ku wa 12 Kanama 2020, ariko biza gukomwa mu nkokora n’ubusabe bwa Tanzania, bw’uko ubu buryo bugomba kubanza kumurikirwa inzego zitandukanye za EAC zirimo Akanama k’Abaminisitiri kugira ngo zibwemeze bubone gutangira.

Nyuma y’igihe ritegerejwe EAC ibinyujije kuri Twitter yavuze ko iri koranabuhanga rizatangizwa ku mugaragaro ku wa 8 Nzeri 2020.

Ubutuma uyu muryango washyize hanze umenyekanisha iby’iki gikorwa bugira buti “Ubunyamabanga bwa EAC n’ibihugu b’inyamuryango mu buryo bw’ikoranabuhanga bazakora igikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro ikoranabuhanga rihuriwe na EAC ryo gukurikirana imizigo n’abashoferi b’amakamyo”

Ubunyamabanga bw’Umuryango wa Afurika y’iburasirazuba buvuga ko ku ikubitiro ubu buryo buzamurikwa ku mupaka wa Malaba uhuza Uganda na Kenya n’uwa Kagitumba uhuza u Rwanda na Uganda.

Iri koranabuhanga rigiye gutangira gukoreshwa ku mugaragaro nyuma y’uko Igeragezwa ryakozwe mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kamena ryagaragaje ko ritanga umusaruro.

Abashoferi bazajya basabwa gushyira ‘application’ y’iri koranabuhanga muri telefoni zabo bwite ari nayo izajya yifashishwa mu kubakurikirana kuva batangiye urugendo, ndetse ahavutse ikibazo ibiro bishinzwe gukoresha iri koranabuhanga bizajya bivugana n’aba bashoferi ako kanya.

Iri koranabuhanga rizajya rigenzurirwa ku cyicaro cy’ubunyamabanga bukuru bwa EAC, ryunganirwe n’ahandi hantu hane hateguwe mu bihugu bine ari byo Kenya, Uganda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda ndetse no ku mupaka wa Nimule muri Sudani y’Epfo.

Iri koranabuhanga rizafasha ibihugu bya EAC guhanahana amakuru y’abashoferi b’amakamyo yambukiranya umupaka arimo n’ajyanye n’icyorezo cya Covid-19

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *