Ubuzima

Ikibazo cy’ibigo bitanga amaraso atujuje ubuziranenge agahitana abarwayi ni kimwe mubirimo kwigwaho

Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda ivuga ko igihe kigeze ngo abaturage bajye bahabwa amaraso yafashwe neza kandi ateguye neza, ndetse hagakorwa ku buryo agera ku barwayi bose adahenze.

Urwego rushinzwe gutanga amaraso mu bihugu binyuranye, usanga rufite akamaro kanini mu kugabanya impufu z’ababyeyi n’abarwayi muri rusange iyo rwakoze neza uko bisabwa.

Hatangizwa inama ya munani ya Sosiyete Nyafurika yita ku itangwa ry’amaraso (AfSBT) kuri uyu wa 31 Gicurasi 2016, Umuyobozi wayo Jean Baptiste Tapco yatangaje ko hari intambwe yagiye iterwa mu bikorwa byo gutanga amaraso muri Afurika no mu Rwanda.

Gusa avuga ko kimwe mu biteye inkeke ari ubumenyi buke n’ibigo bidafite imikorere inoze, ishobora gutuma umurwayi ahabwa amaraso arimo udukoko dutera indwara zinyuranye.

Ati “ Rimwe na rimwe amaraso ajyanwa aho abarwayi bayakeneye usanga ari make, cyangwa ubumenyi bw’abayitaho ugasanga ni buke, bigatuma abarwayi bapfa. Ibi byiyongeraho kuba hari ibigo bishinzwe amaraso bidakora neza ku buryo abantu bashobora guhabwa amaraso afite udukoko dutera Hepatite cyangwa virusi itera SIDA.”

Yanagaragaje ko ibihugu byinshi bya Afurika bigira ibigo byo gutanga amaraso bishingiye ku baterankunga b’abanyamahanga, nyamara ugasanga nta cyizere bitanga ko mu gihe baba bagiye byashobora gukomeza gutanga iyo serivisi.

Tapco yemeza ko u Rwanda rwamaze kugaragaza ko iterambere rishobora kugerwaho, bityo ko ibihugu byose bikwiriye kungurana ibitekerezo ariko bikigira ku rugero rukomeye rw’ibyo u Rwanda rwagezeho.

Ati “U Rwanda rweretse Isi ko iterambere rishobora kugerwaho binyuze mu gushyiraho gahunda nziza, kandi n’abazishyira mu bikorwa bakaba abantu babishoboye. Ibi ni ibintu byo kwigirwaho na buri wese, kuko turi hano ngo twungurane ibitekerezo mu ngeri yo gutanga amaraso ariko tunigire ku bikorwa by’indashyikirwa iki gihugu cyagezeho.”

Minisitiri w’Ubuzima, Agnes Binagwaho yavuze ko abaturage mu Rwanda na Afurika bakeneye guhabwa amaraso atagira inenge, ndetse bagaharanira ko agera ku muturage adatwaye ikiguzi gihanitse.

Ati “Iki nicyo gihe nyakuri ngo tubyiteho neza, kuko abaturage bacu bakeneye amaraso afashwe neza, yateguwe neza, atarimo agakoko gatera SIDA, Hepatite n’izindi ndwara, akaba akenewe ari menshi kandi meza, ndetse akagera ku baturage mu bice byose by’igihugu mu buryo buhendutse kurutaho.”

Minisitiri Binagwaho avuga ko kimwe mu bintu inama y’iminsi ine iri kubera i Kigali ikwiriye kwigaho harimo kureba uko amaraso yakusanywa neza bidahenze, agakwirakwizwa ahantu henshi bidahenze, kandi akabikwa neza.

Gusa kuba urwego rwo gutanga amaraso ari kimwe mu bigize iterambere ry’inzego z’ubuzima mu Rwanda, ngo niyo mpamvu Minisante itatuma serivisi gitanga zihagarara.

Kugeza ubu u Rwanda ni kimwe mu bihugu 19 bya Afurika bisuzuma indwara nibura enye (Sphyllis, virusi itera SIDA, hepatite A na B) mu maraso mbere y’uko akoreshwa nk’uko byategetswe na OMS.

Minisitiri Binagwaho avuga ko ibigo bikwiye kwitondera amaraso bitanga akabanza gusuzumwa neza ngo bitagira ingaruka ku wayahawe

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *