AmakuruUncategorized

Ikibazo cya tekinike cyatumye indege itwara umukuru w’Ubudage isubika urugendo

Angela Merkel, umutegetsi mukuru w’Ubudage, ntabwo aza kuba ari mu muhango wo gutangiza inama y’ibihugu 20 bya mbere mu bukungu ku isi bizwi nka G20 ibera muri Argentine, nyuma yaho indege ye itegetswe kugwa imaze akanya gato ihagurutse mu murwa mukuru Berlin.

Ibiro bye byatangaje ko indege Madamu Merkel n’intumwa ayoboye barimo yageze amahoro ku kibuga cy’indege cy’i Cologne nubwo kuhagwa bitari biri muri gahunda, nyuma yo kugira ikibazo cya tekinike.

Nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru dpa by’Ubudage, iyi ndege yahindukiye iri mu kirere cy’Ubuholandi.

Amakuru avuga ko kuri uyu wa gatanu ari bwo Madamu Merkel yerekeza i Buenos Aires mu murwa mukuru wa Argentine, ahabera inama ya G20.

Icyo kibazo cya tekinike indege ye yagize nticyasobanuwe icyo ari cyo.

Ibiro ntaramakuru Reuters byatangaje ko ukuriye itsinda ry’abapilote yabwiye abagenzi bari muri iyo ndege ko yafashe icyemezo cyo kuyisubiza inyuma nyuma yo “kudakora neza kw’ibyuma byinshi”.

Iyi ndege yasanganiwe n’imodoka z’ubutabazi bwihuse ubwo yari ikimara kugwa ku kibuga cy’indege cy’i Cologne.

Amakuru avuga ko Madamu Merkel n’intumwa z’Ubudage ayoboye, nyuma baje kujyanwa mu modoka ya bisi muri hoteli iri mu mujyi wa Bonn, mu burengerazuba bw’Ubudage.

Ibitangazamakuru byo mu Budage byongeyeho ko Madamu Merkel na Olaf Scholz, minisitiri w’imari w’Ubudage, byitezwe ko berekeza muri Argentine kuri uyu wa gatanu, bikaba bishoboka ko bagenda bateze indege.

Iyi ndege ya leta y’Ubudage yo mu bwoko bwa Airbus A340 yitwa Konrad Adenauer – izina yahawe yitirirwa umutegetsi mukuru w’Ubudage bw’uburengerazuba wa nyuma y’intambara.

Si bwo bwa mbere igize ingorane.

Nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru dpa, mu kwezi gushize kwa cumi, yahamishijwe ku kibuga cy’indege cyo muri Indonesia nyuma yaho inyamaswa zo mu muryango umwe n’imbeba ziguguniye zimwe mu nsinga zayo mu gihe habaga inama ngarukamwaka y’ikigega cy’isi cy’imari.

Indege ya Madamu Merkel yasanganiwe n’imodoka z’ubutabazi bwihuse ubwo yari ikimara kugwa ku kibuga cy’indege cy’i Cologne

 

 

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *