Igitabo “Ubwami bw’Imana si ubw’amagambo” cya Dr. Nicodeme Hakizimana cyamuritswe kumugaragaro
Ku cyumweru taliki 30/11/2025 Umwanditsi akaba n’ umuvugabutumwa , Dr. Nicodeme Hakizimana, yamuritse ku mugaragaro igitabo cye gishya yise “Ubwami bw’Imana si ubw’amagambo”, cyitezweho gufasha abakristo bo mu matorero atandukanye kugira kwizera nyakuri kandi gushingiye ku kuri kw’ijambo ry’Imana, aho gushingira ku magambo no ku mihango y’amadini , nyamara ugasanga kenshi hirengagizwa icyo Bibiliya ivuga.

Dr. Nicodeme yavuzeko Iki gitabo “UBWAMI BW’IMANA SI UBW’AMAGAMBO” gikangurira umuntu wese gukundisha Uwiteka Imana ye umutima we wose , n’ubugingo bwe bwose , n’imbaraga ze zose, n’ubwenge bwe bwose, kandi na none cyigisha abantu gakunda bagenzi bacu nk’uko twikunda; nk’uko tubisanga muri Luka 10:27. Yavuzeko muri iki gihe abantu benshi bavugako bakunda Imana, bakayishimisha iminwa nyamara imitima yabo iri kure; ariko gukunda Imana byuzuye niko kuba umwigishwa nyakuri. Iki gitabo cyerekana uburyo bwo kwizera dukurikije abatubanjirije aribo ntwari zo kwizera nk’uko Bibiliya ibivuga; kandi kitwigisha uburyo kwizera kutagira imirimo kuba gupfuye nk’uko tubibona muri Yakobo 2:14-26.

Dr. Nicodeme yavuzeko muri iki gitabo abakozi b’Imana nabo bakangurirwa gukomera kumurimo w’uwabahamagaye , bakomeza kwinginga nyir’ibisarurwa ngo yohereze abasaruzi mubisarurwa bye, kuko ibisarurwa ari byinshi, ariko abasaruzi ari bake. Yavuzeko Bibiliya icyaha abashumba bakunda vino, guhunikira ndetse n’indamu mbi kuko bituma itorero ry’Imana ribura urikenura.
Dr. Nicodeme yabwiye umunyamakuru wa Imena News ko iki gitabo kandi gikangurira abakristo gufasha bagenzi babo bakennye n’abandi bose batishoboye kugirango abafite ubushobozi n’abatagira icyo bafite bafatanye urugendo rwo kwigira no kwivana mubukene; ariko kandi harimo inyigisho zicyaha abanebwe n’abandi banga gukora kuko Bibiliya icyaha ikomeje abanebwe , ndetse ikababwira kwigira kukimonyo kitagira shebuja, nyamara mucyi cyihunikira ibyo kurya. Ati rero abakristo barasabwa gukura amaboko mu mifuka bagakora , kuko ingaruka z’ubunebwe ari ubukene bugutera nk’umwambuzi n’ubutindi bukagutera nk’ingabo nk’uko biboneka mu imigani 6:6-11. Muri iki gitabo kandi dusangamo amasomo yigisha abakristu uburyo bwo gutura Umwami Yesu Amaturo nk’uko abungeri babigenje igihe bajyaga kumuramya. Dusangamo uburyo bwo kuyoboza Imana inzira mubyo dukora byose kandi tukizera Imana murugendo rwacu rwose rw’ubuzima kuko ari Imana ihindura amateka, ikura abantu kucyavu, ikabicazanya n’ibikomangoma.
Impamvu nyamukuru zatumye Dr. Nicodeme yandika iki gitabo
Umunyamakuru yabajije umwanditsi impamvu zatumye yandika iki gitabo, maze Dr. Nicodeme asubizako impamvu zamusunikiye kwandika iki gitabo ari eshatu z’ingenzi:
1.Kuvuga ubutumwa mu buryo bwanditse kandi burambye: Dr. Nicodeme yizerako abazasoma iki gitabo harimo abazahinduka bagakizwa, bakizera Umwami Yesu kandi bagakora imirimo yo gukiranuka nk’uko ijambo ry’Imana riri.
2.Resource ku bavugabutumwa: umwanditsis yavuzeko umuvugabutumwa ari umuntu uba yarahamagariwe umurimo ukomeye wo kubwiriza ijambo ry’Imana, kandi kubikora neza akwiye kuba afite impamba ihagije n’umutsima wo kugaburira abera. Iki gitabo rero kizafasha abavugabutumwa gusobanukirwa n’ingingo z’ingenzi zikigize ,bibafashe kwigisha ijambo ry’Imana ry’ukuri. Abavugabutumwa badasoma ibitabo bitandukanye usanga badakura ngo bakuze nabo bigisha. Ibi nibyo yahereyeho asaba abavugabutumwa batandukanye gusoma iki gitabo kugirango kibafashe mu gutegura inyigisho zitandukanye zifite aho zihuriye n’amasomo akirimo.
3. Gukuza abakristo mu buryo bw’umwuka: abakristo benshi usanga batabona impamba ihagije ku buryo ibafasha gukura , kugirango na bo bagere kurugero rwo kwigisha abandi. Usanga abenshi bumva ijambo ry’Imana murusengero gusa. Iki gitabo kizabafasha gusobanukirwa no gusoma ijambo ry’Imana murugo iwabo, bagire ibyo bakosora, abaguye babyuke, abatannye bagaruke munzira, abacitse intege basubizwemo imbaraga. Yavuzeko abakristo bakwiye gusoma iki gitabo mungo zabo, bakiga ijambo ry’imana badategereje kuryigira kurusengero gusa.
Inkomoko y’izina ry’igitabo: “Ubwami bw’Imana si ubw’amagambo”.
Umunyamakuru yabajije Dr.Nicodeme impamvu iki gitabo yacyise atya, maze atazuyaje asubizako iki gitabo yagihaye iri zina kuko yifuzagako abantu bongera kwitekerezaho kandi amatorero menshi ntabwo afasha abantu kwitekerezaho, ahubwo usanga imirimo y’abakristo irangirira mu kuririmba, kubyina mu nsengero, gusirimba, gufata amasengesho mu mutwe n’indi mihango yo mu madini ariko Bibiliya iravuga ngo “ Umuntu wese umbwira ngo Mwami mwami siwe uzinjira mu bwami bwo mu ijuru , keretse ukora ibyo data wo mu ijuru ashaka”. Ibyo twari dukwiye kubikora ariko tukagaragaza imbuto zo kwizera kwacu.
Yakomeje agira ati uyu mutwe urakebura abantu bishingikiriza kwizera gusa ko Yesu ari Umwami, nyamara ibyo na Satani arabizi kubarusha nk’uko Yakobo abivuga. Ati muzasome Yakobo 2:14-17, havugako kwizera iyo kuri konyine kuba gupfuye. Bisobanuyeko imbuto zo kwizera zigarazwa n;imirimo dukora

Yashimangiye ko na Paulo nawe yabwiye abakorinto ko ubwami bw’Imana atari ubw’amagambo ahubwo ari ubw’imbaraga (1 korinto 4:20), ibi byose biragaragaza ko umukristo ugaragaza ubukristo bwe ariko bikarangirira kubikorwa by’amagambo gusa , ataramburira abandi ukuboko kwe, kwizera kwe gusa n’umuntu ufite amafaranga ariko yataye agaciro mu gihugu.
Icyo abandi bitabiriye uyu mauhango bavuze
Abakristu n’abandi bitabiriye kumurika iki gitabo bagaragaje ko ari umusanzu ukomeye mu kwigisha abantu kwimakaza ubuzima bwuzuye ibikorwa. Marceline, umwe mu bitabiriye, yagize ati:“Iki gitabo kizafasha benshi guhindura imyumvire. Gutekereza ko kuba umukristu ari amagambo gusa ni ukwibeshya. Kiributsa buri wese gushyira mu bikorwa ibyo avuga.”Yakomeje yerekana ko gushyigikira Dr.Nicodeme ko ari by’agaciro gakomeye kuko igitabo cye kizavura benshi, gisane imitima ya burumwe uzagisoma.
Rev. Isaïe Ndayizeye, Umushumba Mukuru w’Itorero ADEPR mu Rwanda, wasomye iki gitabo akaba ari no mubatanze ikiganiro mu muhango wo kumurika iki gitabo yashimye Dr. Nicodeme ku bw’igitabo cye, avuga ko gishobora kuba igisubizo ku bakristu bahura n’inyigisho zidahwitse.
Yaboneyeho kwamagana bamwe mu bavanga ivugabutumwa n’ubucuruzi, abashaka kwigwizaho imitungo mu izina ry’Imana. Ati:“Ubutumwa bwiza bugomba gushingira ku kuri, ku nyigisho zubaka no ku bikorwa bigaragiwe n’urukundo. Yasabye abashumba kwirinda ikintu cyose cyatuma batuzuza inshingano zabo kandi bakareberera umukumbi nk’abazawubazwa. Yavuzeko abakristo bamwe na bamwe baba mu matorero barebera ibyo ibandi bakora, aho gutanga umusanzu wabo mugufatanya n’abandi mukubaka itorero. Yasabye ababyeyi gutangira kwigisha abana umuco wo gukunda bagenzi babo, kuko iyo bakuranye izo ndangagaciro nziza bituma baba abakristo beza n’abanyarwanda bafite ubupfura.
Proffessor Viateur Ndikumana, umuyobozi w’amasomo muri kaminuza ya Kibogora nawe wasomye iki gitabo akanatanga ikiganiro mu kukimurika, yavuzeko igihe kigeze abanyarwanda bakamenya ko Imana iha umugisha imirimo y’amaboko yacu, aho guta umwanya twicaye tudakora. Yavuzeko urubyiruko rukwiye kwigishwa gukora, kuko nta nzira y’ubusamo yakugeza ku bukire uretse umurimo nk’uko iki gitabo cya Dr. Nicodeme kibivuga.

Bishop Dr. Methode RUKUNDO wo mu itorero Anglican ry’u Rwanda nawe wari witabiriye uyu muhango ,akaba ari nawe wasogongeje abantu iki gitabo, nawe yavuze ko abakristo bakwiye kwigishwa gukora , gukunda umurimo kuko ibintu byose muri ubu buzima tubibona twishyuye ikiguzi cyabyo, yatanze urugero rw’imyenda twambara, avugako buri mwambaro wose uri ku mubiri tuba twawishyuye, bityo ko ntaho twahungira umurimo. Yavuzeko abanyamadini bakwiye gukangurira abakristo gukunda umurimo ,kuko itorero rifite abakene benshi naryo ritagira ibikorwa by’iterambere.
Mubandi bitabiriye uyu muhango harimo abarimu muri za kaminuza, abayobozi b’amatorero, abahanga mu bya tewolojiya, abashumba n’abapastori, abakorera imiryango itari iya leta n’abandi bantu b’ingeri zitandukanye. Iki gitabo wagisanga mu maduka acuruza ibitabo nka ikireze library n’ahandi.
Umwanditsi: Uwamaliya Florence
![]()

