Igisubizo ku kwirinda indwara ya Diabète ni Uruhare rw’umuryango ‘Rwanda Diabetes Association’
Igihe cyose umuryango wagaragaje uruhare rwawo mu kurwanya ndetse no kwirinda indwara ya diyabete birashoboka cyane kuko kenshi ishobora gufatirana abantu bitewe n’uburangare cyangwa kwirara , nkuko byemezwa n’abahanga.
Diabète ni indwara idakira ikaba ifata umuntu iyo impindura ikora umusemburo wa insuline inaniwe kuvubura umusemburo cyangwa se umusemburo ivubuye ntukoreshwe n’umubiri nk’uko bikwiriye , bityo iyi ikaba impamvu iyifasha kwigaragaza.
Umuyobozi m’Urugaga rw’abarwayi ba Diabète m’u Rwanda UWINGABIRE Etienne , agaragaza ko indwara ya diyabete ishobora kwirindwa mu gihe cyose umuryango wahagurukira rimwe ugahuza imbaraga hagamijwe gukumira uburyo bwose bwafatwa nk’urwaho iyi ndwara ikunda gucamo ikibasira abantu.
Zimwe mu nama UWINGABIRE Etienne atanga ,aburira abantu kurushaho kwirinda impamvu zose iyi ndwara ya Diabète yuririraho nko kwihata ibiribwa byiganjemo isukari ikabije ,kunywa itabi , kunywa inzoga nyinshi n’ibindi , akibutsa gukurikiza amabwiriza asaba kurya indyo yuzuye kandi hakazirikanwa n’izindi ngamba nziza zo kwirinda , hakanakorwa imyitozo ngororamubiri.
Hari amoko atatu y’ingenzi ya diyabete.
Hari Diabète yo mu bwoko bwa mbere iterwa n’uko impindura ishinzwe gutunganya insuline itayikora , hakaba hataramenyekana impamvu nyayo iyitera, indi ikaba Diabète yo mu bwoko bwa kabiri, yo ikaba iterwa n’uko impindura ikora insuline ikaboneka idahaije cyangwa umubiri ukaba utayakira neza , iyi ikaba ikunda kwibasira abantu bafite umubyibuho ukabije.
Diabète yo mu bwoko bwa gatatu yo yigaragaza mu bagore batwite mugihe mbere kandi baba batari basanzwe bafite icyo kibazo mbere yo gutwita.
Urugaga rw’abarwayi ba Diabète mu Rwanda k’ubufatanye n’izindi nzego za leta zifite mu inshingano kuyirwanya , bashyize imbaraga mu gushishikariza abantu kwirinda , aho mubigo by’amashuri biciye mu marushanwa urubyiruko rwibutswa uruhare rwabo haba ku ishuri ndetse no mu miryango baturukamo , hakiyongeraho no gushyigikira igikorwa cya siporo ngaruka-kwezi aho abayitabiriye bafashwa gupimwa bakamenya uko bahagaze bakanagirwa inama.
Buri mwaka Tariki ya 14 Ugushyingo , Isi yose yizihiza umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya Diabète , kuri iyi nshuro Insanganyamatsiko ikaba igira iti “Uruhare rw’umuryango mu kwirinda indwara ya Diabète.”uyu munsi wizihirijwe mu Akarere ka Gatsibo Umurenge wa Kiramuruzi.
By: Uwamaliya Florence