Igikomangoma cy’u Bwongereza cyakundishije u Rwanda abashoramari
Kuri uyu wa Kane tariki ya 4 Kamena 2020, Minisitiri muri Minisiteri y’Ibidukikije Mujawamariya Jeanne d’Arc, yitabiriye ibiganiro byahuje abayobozi n’abashoramari baturutse mu bihugu bitandukanye byateguwe na n’Igikomangoma cy’u Bwongereza Charles Philip Arthur George.
Ibyo biganiro byagarutse ku mirongo migari 10 yashyizweho na Nyiricyubahiro Charles Philip Arthur George igamije gufasha Isi kwimakaza ubukugu butangiza urusobe rw’ibinyabuzima.
Iyo mirongo migari ukubiye mu byemezo bikenewe gufatwa ku rwego mpuzamahanga, hagamijwe gushyigikira ‘Gahunda y’Amasoko Arambye’ (Sustainable Markets Initiative) yatangijwe na Philip Arthur George ku bufatanye n’Ihuriro Mpuzamahanga ku Bukungu (World Economic Forum/WEF) tariki ya 22 Mutarama 2020.
Philip Arthur George yakanguriye Umuryango Mpuzamahanga w’abacuruzi bashora imari mu rwego rw’ubukungu bushingiye ku kurengera urusobe rw’ibinyabuzima kudacikwa n’amahirwe yo gukorana n’u Rwanda.
Yavuze ko u Rwanda ari Igihugu gifite ubuyobozi bw’intangarugero kandi butigeze buzarira mu kwimakaza ikoranabuhanga ritangiza ibidukikije.
Minisitiri Mujawamariya yatangaje ko ibyo biganiro byatanze umusaruro ku ruhande rw’u Rwanda, muri iyo nama yakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga, ashimangira ko u Rwanda rwakiriye neza Gahunda y’Amasoko Arambye n’izindi gahunda zigamije kuzahura ubukungu no kurengera urusobe rw’ibinyabuzima.
Ibyo biganiro bibaye nyuma y’aho tariki 23 Gicurasi 2020, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yagiranye ikiganiro na Charles Philip Arthur George, akamugaragariza ko u rwanda rwiteguye kwinjira muri Gahunda y’Amasoko Arambye.
–Guhindura imyumvire ireba hafi mu by’ubukungu, himakazwa kureba ibiramba, uhereye ku buryo ubucuruzi bukorwamo, gusesengura amahirwe y’iterambere, ibyemezo ndetse n’uburyo bishyirwa mu bikorwa.
–Gukora urutonde rw’inzira zihamye zafasha guharanira iterambere rirambye, hagabanywa ibyuka bihumanya ikirere bikagera kuri zero. Ubufatanye mpuzamahanga buhuriye ku kerekezo kimwe buzatanga umusaruro n’intambwe y’ubukungu izatuma buri gihugu kibona inyungu, kandi binihutishe impinduka zikenewe.
–Kongera gutekereza inganda mu buryo bushya bujyanye n’imikorere y’amasoko arambye, bikazatuma n’imikorere yazo n’umusaruro zitanga ndetse n’isoko ryazo biba bishya, ariko impinduka zigomba kudahungabanya imikorere isanzwe.
–Kugaragaza amahirwe yahindura ibintu vuba, n’imbogamizi zishobora kwitambika iyo mpinduramatwara. “Kwihuta mu iterambere bidusaba kugaragaza no gushora imari mu mahirwe y’ikoranabuhanga yahindura ibintu agatanga n’ibisubizo mu buryo bwihuse, ari na ko imbogamizi ku iterambere zigenda zigabanyuka.
–Guhindura uburyo inkunga zitangwamo, hibandwa ku gutanga ubufasha bushyigikira iterambere rirambye. “Igihe kirageze ngo Isi irebe uburyo imisoro, amategeko n’amabwiriza byakora byunganira amasoko arambye.”
–Gushora imari mu Isi y’Umwimerere nka moteri y’ubukungu bw’Isi. Kubaka ibisubizo bijyanye no kubungabunga no kutangiza ibidukikije bizatanga amahirwe menshi mu by’ubukungu, harimo no kubyaza umusaruro ubukungu bushingiye ku rusobe rw’ibinyabuzima.
–Kumvikana ku bipimo n’ubuziranenge bihuriweho. Umubare munini w’ibigo bikomeye ku Isi bikomeje gushyira mu bikorwa amabwiriza ajyanye no kurinda ubusugire bw’ibidukikije, umuryango n’imiyoborere ari na ko bishora imari mu bikorwa bitabusana n’intego z’iterambere rirambye (SDGs). Birasaba ko Isi yose igira ibipimo n’amabwiriza y’ubuziranenge ihuriraho.
–Kuremera abaguzi amahitamo arambye, yizewe kandi yoroheye buri wese kuyageraho. Abaguzi bagira uruhare ruri hejuru ya 60% ku musaruro mbumbe w’Isi, bakaba bafite imbaraga zitakwirengagizwa mu masoko arambye. Hakwiye uburyo bwo gukorana neza n’abaguzi ku bijyanye n’uburambe bw’ishoramari, ibicuruzwa na serivisi bahabwa.
–Guhuza ishoramari n’ibyo rishorwamo bifatika hifashishijwe uburyo bwatanga ibisubizo mu buryo bwihuse. “Iki ni cyo gihe ngo ibisubizo birambye bishorwemo imari mu buryo bwahindura amasoko. Ibyo bisaba kutagaragaza gusa ahari amahirwe y’ishoramari kurusha ahandi, ahubwo hakwiye n’isesengura ku bushobozi risaba no kubaka neza uburyo rizatangamo inyungu.”
Src:ImvahoNshya