Icyumweru Mpuzamahanga cyahariwe abafite ubumuga bwo kutumva no Kutavuga kiracyakomeje.
RNADW n’umuryango udaharanira inyungu wabafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga uri mucyumwe ru cyubukangurambaga mu kurwanya inda ziterwa abana babakombwa batumva ntibavuge kuko bahura nihohoterwa cyane.
Muhorakeye Pelagie, Perezida wa RNADW yavuze ko abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga mu Rwanda, bagifite ikibazo cyo gusa n’abahejwe, kuko abantu benshi batazi gukoresha ururimi rw’amarenga, kandi no kujya mu mashuri yagenewe ndetse no kwa Muganga , abafite ubumuga bwo kutumva, kiracyari ikibazo gikenewe gukemurwa.
Akomeza agaragaza impungenge bahura nazo aho yagize Ati”.impungenge yambere nuko tutabasha nkumvikana nabo duhuye ariko kurubu turi kugenda tubona abasemuuzi bakabasha kutuvigira.”
Yongeye ho ko aribyoza kuba badusobanurira ariko ko nkikintu kibanga batabasha kukigira ibanga kuko ubawashatse undi ugufasha aho yatanze nkurugero rwo kujya kwa Muganga ukananirwa kumvikana n’umuganga bigasaba ko hazamo uwusobanuriri muganga murumvako ibyari ibanga biba bitagishobotse.
Yakomeje yerekana imbogamizi bahura nazo Agira Ati. “birababaje kubona umuntu atavuga ntiyumve umugabo akaza akamufatirana akamutera inda yabigambiriye kandi nyiri kubikorerwa aba atabigizemo uruhare.”
Yongeyeho ko uyu muryango waje ukenewe kuko bo ubwabo bari barabuze ubundyo bavugana. Bo ubwabo kugirango babashe kumenyana.
Yongeye ho ko, ashimira Leta yo yabahaye ibyangombwa kandi bakaba babasha guhura bakaganira kubw’ubuzima bwabo bwaburi munsi babayemo.
Mukashyaka Alphonsine n’umwe mubakombwa babana n’ubumuga bwo kutumva no kutavuga aho avuga akarengane yahuye nako Agira Ati”. Banteye inda itateganyijwe kubera kutamenya guhakana kuko ntabashaga kuvuga sinumve nibyo avuga.”
Yongeyeho ko yagize agahinda gakomeye akabura uwo abibwira ko yahohotewe agera aho iwabo babona yirirwa arira akarara arira ariko ntibamenye icyo nabaye kugeza igihe inda yakuriye akarinda ajya kubyara atarongera guhura n’uwo mugabo ngo amwereke ko ya muteye inda ngwazabashe nibura gukurikirana umwana.
Yakomeje agaragaza agahinda yatewe n’uwo mugabo kuba nanubu atarongera kumubona ngwamwereke se ,nibura ngo umwana nawe azagire urukundo rwab’ abyeyi bombi.
Alphonsine akaba asaba Leta ko yagumya kubaba hafi ikareba abagabo nkabo basambanya abana babakombwa ko ikwiye kuzajya ibahana byintanga rugero kugirango hatazagira abakomeza gukuza uwomuco wubugizi bwanabi.