Ibyo wamenya ku ndwara y’imitezi n’uko wayivuza ugakira
Indwara y’imitezi yandurira cyane mu mibinano mpuza bitsina idakingiye.
Ikindi kandi ushobora noguhura nayo mugihe uyirwaye ari umugore utwite akabyara umwana nawe akaza ayifite.,
Iyi ndwara yihuta vuba kandi yibasira abakorana imibonano mpuza bitsina kubantu benshi kandi batikingije. Sibyo gusa kuko izahaza n’abagabo badacyebye cyangwa badasiramuye kuko ifata kuruhu ikanasohoka mu mwanya usohokamo inkari hakaza bagiteri(Bacterie)Neisseria gonorrheae ikaba ikunze gufata ahantu hahehereye nko mu kanwa cyangwa mu muhogo kubakora imibonano mukanwa ndetse no mukibuno.
Iyo mikorobi ikura cyane iyo igeze ahantu haherereye cyane nko kubagore aho usanga ishobora kugaragara nyuma y’ibyumweru bibiri kubera imiterere y’imibiri yabo naho ku bagabo bo iboneka hagati iminsi itatu cyangwa ibiri.
Ikindi kandi ku bagabo iyo bagiye kwihagarika barababara cyane kuko ahaca inkari zivanze n’amashyira ariyo mikorobi
Iyi ndwara kandi kubagabo batacyembwe bashobora kuyandura batasambanye kubera baba batakoze isuku ihagije kuri kiriya gihu cy’imboro yabo. Ku bagore nabo bababara mucyiziba cyinda bakazana ururenda rusa umuhondo cyangwa icyatsi mu myanya ndanga gitsina cyabo ndetse nabo batukura amaso agasa nibishirira bakaribwa cyane n’ubwo kuribo umutezi ugaragara utinze.
.
Ikindi kandi n’abagore bashobora ku wandura bataryamanye n’abagabo bakawukura aho uwurwaye yihagaritse nko mubwiherero bicaraho hejuru cyangwa amabase adasukuye mugihe yicaye yitawaza iyo mikorobi ikamwinjiramo kubera imiterere ye y’umubiri we.
Inzobere mubijyajye nokuvura indwara Yu mutezi akabakora mukigo AHF Rwanda Anastase Nzeyimana yagize icyo abivugaho..agaragaza uburyo yakwirindwa, :Abagabo cyangwa abagore birakwiye ko bakora imibonano mpuzabitsina ikingiwe ikindi bakagira n’isuku ihagije ndetse nogukorana n’uwo wizeye kandi mwabashije kwipimisha, .
Imitezi isuzumwa biciye muzihe nzira?
Bashobora ku gupima mu kanwa cyangwa mukibuno niba aho hose hagaragaje ibimenyetso kuko usanga uwanduye imitezi ahita anandura chlamydia nayo barayipima byose bikavurirwa hamwe.
Uburyo wavurwa kandi ugakira mugihe urwaye umutezi:
Imitezi ivurwa na muganga hakifashishwa imiti ya mantibiyotike yibinini cyangwa ugaterwa inshinge bitewe n’igihe wa garagarije ibimenyetso ko uyirwaye hifasjishijwe ibizamini muganga aba yakwatse.
Ikindi muganga iyo ari kugukurikirana agusaba amakuru yerecyeranye n’uwo mwakoranye kugirango nawe amuvure atazongera ku kwanduza cyangwa akayikwirakiza kubandi bakorana.
Nibyiza ko iyo ufashe imiti wandikiwe na muganga uyinwa yose uko yakabaye kugirango utazavaho ugira ingaruka zo kubyimba inda yo mukiziba cyinda ku bagore yewe no gusama bikanga rimwe narimwe nuwusamye usanga umwana avukana iyo ndwara.
Naho kubagabo gutera akabariro bikunze kwanga cyangwa gutera inda ntibishoboke