AmakuruImibereho myizaUbuzima

Ibura Ry’Amazi mu Rwanda nuko Yakoreshejwe mu Mwaka wa 2024

Mu Rwanda haracyari ibibazo byo kubona amazi meza mu bice bimwe na bimwe, cyane cyane mu turere tutaragezweho n’imishinga yo kuyageza ku baturage cyangwa ku baturage batuye mu bice by’icyaro.

Nk’uko imibare iboneka mu nyigo za “National Water Supply and Sanitation Master Plan” ndetse n’izindi raporo zikorwa na Minisiteri y’Ibikorwa Remezo n’Inzego z’Ubuzima, mu mwaka wa 2024, igihugu cyageze ku rugero rwa 88% mu kugeza amazi meza ku baturage. Ibi bitanga ishusho nziza, ariko hari ibice bimwe na bimwe bikiri inyuma. Ugereranyije ninka 12% by’abaturage ntibagerwaho n’amazi meza cyangwa bafite amazi adahagije mu buzima bwa buri munsi.

Imibare ivuga ko mu turere twa Rusizi, Nyamagabe, Nyaruguru ndetse na Karongi, haboneka ibibazo by’ibura ry’amazi kubera imiterere y’ubutaka, ibihe by’imvura bituma amazi adashobora kugera ku baturage, cyangwa imiyoboro itarabasha gukorwa neza. Muri bimwe muri ibi bice, abaturage bagerageza gukoresha amazi atarangiye neza cyangwa amazi yo mu biyaga cyangwa imigezi, akenshi akaba atujuje ubuziranenge.

Nk’uko bitangazwa na Minisiteri y’Ubuzima n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imibereho myiza y’abaturage, raporo zo mu 2024 zigaragaza ko abantu benshi mu bice by’icyaro bakoresha amazi mu buryo budakwiye, bikanagira ingaruka ku buzima bwabo. Abarenga 20% by’abaturage muri ibyo bice bakoresha amazi adatunganyije neza, harimo no kuyanywera mu buryo butarimo kugenzurwa neza.

Mu mwaka wa 2024, igihugu cyahuye n’ibura ry’amazi mu bihe by’imvura nke no mu bihe by’ihindagurika ry’ikirere, cyane cyane mu bice by’icyaro no mu mijyi mikuru. Imibare irerekana ko habayeho ubushobozi buke bwo gufata no kubika amazi muri rusange, bigatuma mu bice bimwe na bimwe abantu batabona amazi ahagije mu gihe cy’ihindagurika ry’ikirere cyangwa imiyoboro y’amazi ikaba itarangije gushyirwa mu bikorwa.

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo n’izindi nzego z’ubuzima hamwe na WASAC bakomeje gufasha gukwirakwiza amazi meza mu bice bikennye, hakoreshejwe uburyo bw’ibikorwa by’amashanyarazi atangiza ibidukikije, ndetse no gutangiza imishinga yo kubaka imiyoboro mishya y’amazi.

N’ubwo ibyo bice bigifite ibibazo byinshi bijyanye n’amazi, hari icyizere cyo kubona ibisubizo muri iyi myaka iri imbere. Gusa bizasaba imbaraga nyinshi z’ibikorwa remezo, ubufatanye bw’inzego za leta, abikorera ndetse n’abaturage ubwabo.

WASAC (Water and Sanitation Corporation), ikigo cya leta gishinzwe guha abaturage amazi meza no kubungabunga ibikorwaremezo, cyatangaje muri raporo yo mu mwaka wa 2024 ko hari amazi menshi yangijwe cyangwa atafashwe neza bitewe n’imiyoboro y’amazi ishaje, kugurisha amazi atujuje ubuziranenge, ndetse no kubura uburyo bwiza bwo kuyabungabunga. Iyi raporo ivuga ko 25% by’abaturage mu bice bimwe na bimwe bafite ikibazo cyo kubona amazi meza kubera ko amazi agera ku baturage atagiye mu miyoboro idashobora gutanga amazi meza cyangwa kubera umwanda w’amazi. Indi mpamvu WASAC ivuga ko Imiyoboro 15% y’amazi yageze ku baturage ishaje cyangwa yarangiritse kubera igihe kinini cyangwa kutabungabungwa neza

WASAC Itangaza ko hari impamvu z’ibura ry’amazi meza

  • Kudakora neza kw’imiyoboro: Iyo imiyoboro irangiritse, amazi yangirika mbere yo kugera ku baturage.
  • Imikoreshereze itaboneye: Abaturage bamwe bakoresha amazi atujuje ubuziranenge, cyangwa bakayanywera mu buryo budatunganye.

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo n’indi miryango yihutisha gahunda yo gukoresha uburyo bwa tekinoloji nshya mu gutunganya amazi no kugenzura uburyo bwo kuyabungabunga neza, hakoreshejwe ibikorwa by’ubukangurambaga no gutanga ubumenyi ku baturage ku buryo bwiza bwo gukoresha amazi no kuyabungabunga.

Mu gihe habura ibipimo byihariye muri raporo za WASAC, inzego z’ubuzima n’amasosiyete mpuzamahanga zifatanya gutanga amakuru yerekeranye n’ibibazo by’amazi mu Rwanda.

Umwanditsi: Uwamaliya Florence

Loading