Huye: Umurambo w’umusore utaramenyekana watoraguwe mu ishyamba
Umurambo w’umusore uri mu kigero cy’imyaka 35 y’amavuko wasanzwe mu ishyamba riri mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu.
Uwo murambo wabonywe n’abana bari bari gutashya inkwi muri iryo shyamba riri munsi ya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, bahita babibwira abaturage, nabo babimenyesha ubuyobozi.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwahise ruhagera rutangira ipereza kugira ngo hamenyekane amakuru y’urupfu rwe.
Umwe mu babonye umurambo we yavuze ko yabonye usa n’aho uhamaze igihe kuko watangiye kwangirika.
Bakeka ko ari umusore witwa Cyuma wari usanzwe akora akazi k’ubukarani mu Mujyi wa Huye.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yabwiye IGIHE ko uwo musore ataramenyekana neza ariko amakuru y’ibanze bamenye ari uko yakoraga akazi k’ubukarani mu Mujyi wa Huye.
Ati “Ntabwo aramenyekana neza ariko RIB yatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane amakuru yimbitse.”
Bamwe mu baturage batuye mu Karere ka Huye bifuza hakazwa umutekano ku muhanda uri munsi ya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye kuko mu masaha y’ijoro hakunze gutegerwa abantu bakamburwa cyangwa bakicwa.
Uheruka kuhicirwa ni umusore utaramenyekanye wahaterewe icyuma ku wa 27 Ukuboza 2019.
Sebutege yavuze ko icyifuzo cy’abaturage gifite ishingiro kandi n’igice cy’umuhanda wo hepfo werekeza i Mpare unyura mu ishyamba rwagati, cyatangiye gushyirwaho amatara mu rwego rwo kubungabunga umutekano.